Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga usanzwe ukora kuri RBA mu biganiro bya siporo no kogeza umupira, yerekanye umukunzi we bitegura kurushinga.
Muri
iyi weekend Ruvuyanga yerekanye umukunzi we Ntiyamira Phionah ukoresha (Phionah
Candy) ku mbuga nkoranyambaga bitegura kurushinga nyuma y’umwaka bamaze
bakundana.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram, Ruvuyanga yavuze ko yatangiye ubuzima bushya
bufite icyerekezo, inzozi nshya ndetse anifuriza umukunzi we kuryoherwa na
weekend.
Mu
kiganiro yagiranye na INYARWANDA, uyu munyamakuru yavuze ko uyu ariwe mukunzi
we bitegura kurushinga ndetse ahamya ko ari ijuru rito rye, akazatuza igihe
bazaba babaye umwe imbere y’Imana n’amategeko.
Agaruka
ku cyo yakundiye Phiona, Ruvuyanga yavuze ko kuba ari umukobwa w’umunyabwenge,
ukunda umurimo kandi ufite indangagaciro z’umunyarwandakazi.
Yagize
ati”Phionah aratandukanye kuko ni umukobwa uzi ubwenge kandi ukunda umuirimo
urajwe ishinga no kwiteza imbere, afite indangagaciro z’umunyarwandakazi,
ikiruta byose ntabwo yankundiye ko ndi Ruvuyanga w’umustar, oya yankundiye uko
ndi nka Ruvuyanga usanzwe, ndamukunda cyanekandi nawe arankunda”.
Ruvuyanga
yavuze ko we n’umukunzi we Phiona bamaranye umwaka bakundana bitegura
kurushinga mu mwaka utaha wa 2023, kandi ko ibintu byose bari kubishyira ku
murongo.
Ntiyamira
Phionah uvuka mu karere ka Huye ni umukobwa w’umushabitsi uba mu Rwanda ndetse
unahakorera ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
Ruvuyanga
amaze igihe kirekire akorera ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ mu ishami
rya siporo no kogeza umupira.
Ruvuyanga yerekanye umukunzi we bitegura kurushinga
Ruvuyanga avuga ko yakundiye Phionah ko ari umukobwa uzi ubwenge
TANGA IGITECYEREZO