RFL
Kigali

Imbamutima za bamwe mu bakobwa 9 babashije gukomeza muri Miss Rwanda 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/01/2022 10:01
0


Nyuma y’uko abakobwa 9 aribo batoranijwe mu ntara y’Amajyaruguru, byari ibyishimo kuri bose wabonaga ko bashaka no kurira, bamwe bagize ibyo batangaza birimo ko hakiri umusozi wo kurira ariko biteguye.



Kuwa 29 Mutarama 2022 ku isaha ya saa munani nk’uko byari biteganijwe, nyuma y’uko akanama nkemurampaka n’itsinda rigari rikurikirana rikanafasha mu migendekere myiza ya Miss Rwanda ryari ryamaze kwitegura, nibwo umukobwa wa mbere yatangiye kwiyerekana.

Nyuma y’amasaha atari macye mu masaha ya saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo umukobwa wa nyuma yari asoje kwiyerekana no gusubiza bimwe mu bibazo yabazwaga n’abarimo Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na James.

Akanama kamaze gusesengura uko abagera kuri 43 bitwaye, hatangajwe abakobwa 9 bagiye guhagararira Intara y’Amajyaruguru bakazahatana n’abazava mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko bamaze gutangazwa, byari ibyishimo kuri buri wese nk’uko byagaragariraga buri umwe ndetse bamwe batangira no gushaka kurira. INYARWANDA yegereye bamwe muri bo bayitangariza uko biyumva.

Uwitwa Mutavu Manzi Leslie, yavuze ko yaje yumva ko ari bukomeze ariko byabaye nk’inzozi akimara kubona abo agiye guhangana nabo. Ati: “Mutavu Manzi Iyi passe navuye mu rugo numva ndi buyicyure, ngeze ahangaha mbonye uburanga bw’abakobwa bahari numva ubwoba buranyishe.”

Gusa Mutavu agaragaza ko yishimye cyane kuko yabonye icyo yifuza, akanahera aho ashima Imana yatumye biba ati: “None irantunguye ariko na none cyane cyane iranshimishije, ndashima Imana iyaba atari yo ntabwo twakabaye turi hano, icya kabiri n’ababyeyi banjye bahora bamfasha, inshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye muri rusange.”

Mutavu avuga ko urugendo rugikomeje, gusa icy’ingenzi ari ugukomeza gukora ati: “Hasigaye intambwe ndende dufite gutera, rero dufite kwiga kuko turacyafite umusozi muremure dufite kurira, ariko ni ugukora cyane kuko tuzi ko hakiri ibyo kuzuza ngo tubashe kugerayo.”

Uwitwa Igiraneza Mugisha Gislaine, yavuze ko atunguwe cyane kandi bimuteye ibyishimo kuba abashije gukomeza. Ati: “Irantunguye cyane. Kumva baguhamagaye ngo uri mu batoranijwe ni ibintu bikomeye cyane, kuko nyine uba utegereje uvuga uti sinjye ugiye guhamagarwa gusa passe irantunguye ariko irananshimishije.”

Naho Uwase Mignone yagize icyo yisabira abanyarwanda ati: “Ikintu nabwira abanyarwanda muri rusange, bakomeza bakadushyigikira nk’abana b’abakobwa cyane.”

Yungamo ari nako anakomoza kuri Miss Rwanda ati: “Uru rubuga rwadushyiriweho kugira ngo tubashe kuba twagaragaza ibiturimo, ndetse tunateza sosiyete nyarwanda imbere, bakomeze badushyigikire baduhe amahirwe.”

Amajonjora ya Miss Rwanda 2022 akaba akomeje aho nyuma y’Amajyaruguru hategerejwe abandi bakobwa bazava mu zindi ntara n’umujyi wa Kigali.

Gislaine yatunguwe ariko anashimishwa no kuba umwe mu bagiye guhagararira Amajyaruguru

Mutavu n’ubwo urugendo rugihari arashima Imana kandi ngo n’ibiri imbere hamwe no gukora cyane bizagerwaho

Uwase arasaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira abakobwa 
  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND