RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Ruger wo muri Nigeria wamamaye mu ndirimbo 'Dior' ugiye gutaramira mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/01/2022 9:04
0


Michael Adebayo Olayinka wamamaye mu muziki wo mu gihugu cya Nigeria nka Ruger yatangaje ko agiye gutaramira Abanyarwanda muri Gashyantare 2022. Yatangaje ibi mu butumwa yanyujije kuri Instagram.



Yagize ati “Muraho neza Kigali. Ni Ruger ubaramutsa. Tariki 19 Gashyantare 2022 nzabataramira kuri Canal Olympia […]”

Ruger ni umwe mu bahanzi bagezweho mu gihugu cya Nigeria no muri Afurika muri rusange abikesha indirimbo yamutumbagije cyane yitwa Dior ndetse n'indi yitwa Bounce imaze amezi umunani gusa ariko ikaba imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 23.

Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ‘Jonzing World Record’, cyane cyane izina rye ryatumbagiye ubwo isi yari ihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

Ruger agiye gutaramira mu Rwanda

Muri Gashyantare 2021, Ruger yasohoye EP ye ya kabiri yise ‘The second wave’ iyi yariho indirimbo yise Dior iri mu zubatse izina rikomeye. Muri Werurwe 2021 ni bwo uyu musore yasohoye EP yise ‘Pendemic’ yariho indirimbo yise ‘Bonuce’ yakunzwe bikomeye iramutumbagiza arirahirwa karahava

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, uretse izi ndirimbo ze zatumye aba ikimenyabose hari n’indi yitwa ‘One shirt’ yahuriyemo na D’Price kimwe na Rema.

Biragoye kubona Ruger atambaye agakingiriza ijisho rimwe

Ruger atangaje ko agiye gutaramira mu Rwanda mu gihe hashize iminsi mike cyane Inama y’Abaminisitiri ikomoreye ibitaramo bihuza abantu benshi. Ibitaramo byemerewe kongera kuba nyuma y’igihe Abanyarwanda bahanganye n’ubwandu bushya bwa Covid-19 ‘Omicron’.

Ruger afite indirimbo igezweho yitwa Dior

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO DIOR Y'UMUHANZI RUGER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND