RFL
Kigali

Inkumi yakubise umusore urushyi nyuma yo gutera ivi mu ruhame imusaba ko babana akabyanga-VIDEO

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:28/01/2022 17:29
0


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amashusho y’umukobwa w’inkumi wafashe iya mbere agasaba umusore bari bamaranye imyaka 6 bakundana ko yamubera umugabo. Nyuma yo gutera ivi mu ruhame ntabwirwe Yego nkuko yari abyiteze, umukobwa yahise akubita urushyi umusore n’umujinya mwinshi.



Amashusho y’uyu mukobwa ari gutera ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uyu mukobwa utamenyekanye amazina ye, mu mashusho yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we ndetse aza gutera ivi hasi mu ruhame asaba umusore ko yamubera umugabo.

Umusore wabonaga atishimiye ibyo umukunzi we yakoraga yagerageje kubuza umukobwa gupfukama hasi ndetse agerageza kumuhagurutsa yanga ko abantu bari hafi aho bakomeza kubahanga amaso.

Umukobwa nyuma yo gufata iya mbere agasaba umusore ko yakwemera bagafatanya urugendo rw’ubuzima, byaje kurangira ibyo yifuzaga atabigezeho nkuko yari abyiteguye kuko umukunzi we yaje kumuhakanira.

N'umujinya mwinshi, umukobwa yaje guhaguruka nyuma yo kwanga icyifuzo cye maze ahita akubita umusore urushyi ku itama. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri itandatu bakundana.

REBA VIDEO HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND