Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amashusho y’umukobwa w’inkumi wafashe iya mbere agasaba umusore bari bamaranye imyaka 6 bakundana ko yamubera umugabo. Nyuma yo gutera ivi mu ruhame ntabwirwe Yego nkuko yari abyiteze, umukobwa yahise akubita urushyi umusore n’umujinya mwinshi.
Amashusho y’uyu mukobwa ari gutera ivi asaba umukunzi
we ko yamubera umugabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uyu mukobwa
utamenyekanye amazina ye, mu mashusho yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we ndetse
aza gutera ivi hasi mu ruhame asaba umusore ko yamubera umugabo.
Umusore wabonaga atishimiye ibyo umukunzi we yakoraga
yagerageje kubuza umukobwa gupfukama hasi ndetse agerageza kumuhagurutsa yanga
ko abantu bari hafi aho bakomeza kubahanga amaso.
Umukobwa nyuma yo gufata iya mbere agasaba umusore ko
yakwemera bagafatanya urugendo rw’ubuzima, byaje kurangira ibyo yifuzaga
atabigezeho nkuko yari abyiteguye kuko umukunzi we yaje kumuhakanira.
N'umujinya mwinshi, umukobwa yaje guhaguruka nyuma yo
kwanga icyifuzo cye maze ahita akubita umusore urushyi ku itama. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri itandatu bakundana.
TANGA IGITECYEREZO