Abanyamideli bagera kuri batatu bahagurutse mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama 2022 berekeza muri Haute Couture barimo Isheja Morella, Ornella Umutoni na Claire Uwamahoro aho bagiye biyerekana mu myambaro y'amakompanyi akomeye mu mideli ku Isi, ari nako barushaho guhesha ishema u Rwanda.
Igihe cya Haute Couture
kikaba cyarashyizweho akadomo kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, iki kikaba ari
kimwe mu bihe bikomeye mu ruganda rw’imideli guhera mu mwaka wa 1947.
Aho kompanyi zinyuranye zihurira i Paris zikamurika imyambaro yazo. Si buri yose iba yemerewe kuza kwitabira Haute
Couture kuko hari ibipimo bifatirwaho ngo wemererwe kwakirwa muri iki cyicaro.
Mu kumurika ibi byiza
biba byaragiye bitegurwa n’izi kompanyi hifashishwa abanyamideli batandukanye bintoranywa
ku Isi, muri abo hari abanyarwandakazi batatu, babiri bo muri webestmodels, Isheja
Morella, Ornella Umutoni na Claire Uwamahoro wo muri rwandamodelsacademy.
Abakobwa bo muri
webestmodels bakaba barabashije kugira amahirwe yo kugenda bigaragagaza ahantu
hanyuranye muri shows zigera kuri eshanu uhereye kuri Ornella watangiye amurika
imyambaro ya Maison ALAÏA, Morella nawe atangirana na Courrege.
Morella kandi yakoranye
na Dior Haute Couture, uwo munsi kandi yamuritse
imyambaro y'izindi kompanyi z’imideli zigera kuri ebyiri. Ornella nawe kandi
yongeye kwigaragaza mu myambaro ya Jean
Paul Gautier.
Mu gihe Claire
Uwamahoro we yaserutse mu myambaro ya Velentino, imwe mu nzu z’imideli zimaze
imyaka myinshi aho yanagiriye ibihe byiza byo guhura n’abanyamideli bakomeye ku Isi barimo Adut Akech na Jon Kortajarena Redruello icyamamare muri filimi,
indirimbo akaba ari no mu bagabo ba mbere bafite uduhigo mu bijyanye no kumurika imideli.
Hakaba kandi hari n’abandi banyamideli b'abanyarwandakazi cyane abo muri webestmodels bari kubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu bihugu bitandukanye barimo Jennifer Girukwishaka uri Millan muri Italy, Christine na Kentha bari London mu Bwongereza, aho bakomeje imyiteguro y’ibitarmo by’imideli bigiye kubera mu Bwongereza ari nako bagenda bakora amageragezwa atandukanya mu makompanyi akorera kuri murindasi n’ahandi mu rwego gukomeza gushaka imirimo.
Nyuma kandi ya Haute Couture, mu kwezi gutaha hagiye gutangira Fall Winter nayo itegerejweho kuzatanga
umusaruro ku banyamideli b'abanyarwanda.
Ornella Mutoni ni umwe mu banyamideli bari kubarizwa mu Bufaransa
Claire Uwamahoro nawe yishimiye kumurika imyambaro ya Valentino
Jennifer Girukwishaka uri kubarizwa mu Butaliyani unaherutse guca agahigo asohoka muri British Vogue
Christine Munezero waciye ibintu mu mwaka wa 2021 mu mu kumukrika imideli ari kubarizwa mu Bwongereza
Kentha ubu nawe ari kubarizwa mu Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO