RFL
Kigali

Ishusho yaranze Haute Couture 2022 ku banyamideli b'abanyarwanda bari i Paris

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/01/2022 17:00
0


Abanyamideli bagera kuri batatu bahagurutse mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama 2022 berekeza muri Haute Couture barimo Isheja Morella, Ornella Umutoni na Claire Uwamahoro aho bagiye biyerekana mu myambaro y'amakompanyi akomeye mu mideli ku Isi, ari nako barushaho guhesha ishema u Rwanda.



Igihe cya Haute Couture kikaba cyarashyizweho akadomo kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, iki kikaba ari kimwe mu bihe bikomeye mu ruganda rw’imideli guhera mu mwaka wa 1947.

Aho kompanyi zinyuranye zihurira i Paris zikamurika imyambaro yazo. Si buri yose iba yemerewe kuza kwitabira Haute Couture kuko hari ibipimo bifatirwaho ngo wemererwe kwakirwa muri iki cyicaro.

Mu kumurika ibi byiza biba byaragiye bitegurwa n’izi kompanyi hifashishwa abanyamideli batandukanye bintoranywa ku Isi, muri abo hari abanyarwandakazi batatu, babiri bo muri webestmodels, Isheja Morella, Ornella Umutoni na Claire Uwamahoro wo muri rwandamodelsacademy.

Abakobwa bo muri webestmodels bakaba barabashije kugira amahirwe yo kugenda bigaragagaza ahantu hanyuranye muri shows zigera kuri eshanu uhereye kuri Ornella watangiye amurika imyambaro ya Maison ALAÏA, Morella nawe atangirana na Courrege.

Morella kandi yakoranye na  Dior Haute Couture, uwo munsi kandi yamuritse imyambaro y'izindi kompanyi z’imideli zigera kuri ebyiri. Ornella nawe kandi yongeye kwigaragaza mu myambaro ya Jean Paul Gautier.

Mu gihe Claire Uwamahoro we yaserutse mu myambaro ya Velentino, imwe mu nzu z’imideli zimaze imyaka myinshi aho yanagiriye ibihe byiza byo guhura n’abanyamideli bakomeye ku Isi barimo Adut Akech na Jon Kortajarena Redruello icyamamare muri filimi, indirimbo akaba ari no mu bagabo ba mbere bafite uduhigo mu bijyanye no kumurika imideli.

Hakaba kandi hari n’abandi banyamideli b'abanyarwandakazi cyane abo muri webestmodels bari kubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu bihugu bitandukanye barimo Jennifer Girukwishaka uri Millan muri Italy, Christine na Kentha bari London mu Bwongereza, aho bakomeje imyiteguro y’ibitarmo by’imideli bigiye kubera mu Bwongereza ari nako bagenda bakora amageragezwa atandukanya mu makompanyi akorera kuri murindasi n’ahandi mu rwego gukomeza gushaka imirimo.

Nyuma kandi ya Haute Couture, mu kwezi gutaha hagiye gutangira Fall Winter nayo itegerejweho kuzatanga umusaruro ku banyamideli b'abanyarwanda.

Ornella Mutoni ni umwe mu banyamideli bari kubarizwa mu Bufaransa

Isheja Morella nawe ari i Paris aho yagaragaje ko yishimiye kumurika imyambaro ya Dior ibintu bitari byaramukundiye kuko yari akiri muto mu mwaka wa 2020

Claire Uwamahoro nawe yishimiye kumurika imyambaro ya Valentino

Jennifer Girukwishaka uri kubarizwa mu Butaliyani unaherutse guca agahigo asohoka muri British Vogue

Christine Munezero waciye ibintu mu mwaka wa 2021 mu mu kumukrika imideli ari kubarizwa mu Bwongereza

Kentha ubu nawe ari kubarizwa mu Bwongereza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND