Kigali

MISS RWANDA: Ihere ijisho uburanga bwa ba nyampinga bo mu myaka itandukanye kuva mu 1993 kugeza 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/01/2022 14:38
0


Kuva na kera mu Rwanda habaga umuco wo guhitamo Nyampinga, umukobwa mwiza hagendewe ku bintu bitandukanye harimo umuco, imyitwarire, ubwenge n’ubwiza.



Biragoye kubona amakuru nyayo y’ibyerekeranye na ba Nyampinga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,  kubera ko nta makuru yagiye abikwa yabyo, ibigenda bivugwa n’abantu biba bitandukanye cyane kuko nta bimenyetso bifatika biba bibishimangira.

Hagaragaye abavuga ko mu mwaka wa 1910, Abadage batoye abakobwa babiri b'Abanyarwandakazi barushaga abandi ubwiza mu Rwanda, gusa amazina yabo ntabwo agaragara. Hari n’abandi bavuga ko mu mwaka wa 1991 hatowe Nubuhoro Jeanne wari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba,  yavukaga i Ndera.

Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu muhango wabereye muri Hotel Meridien  Umubano, ni ibintu byatangajwe na musaza we Mudahunga Jean Marie mu mwaka wa 2017. Bivugwa kandi ko no mu mwaka wa1992 hatowe Miss Rwanda gusa irushanwa rikagenda nabi.

Miss Rwanda 1994, Miss Uwera Dalila

Miss Uwera Dalila yatowe mu Ukuboza 1993, aza kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu biganiro yagiye akora yavugaga ko ariwe Nyampinga wa mbere w’u Rwanda. Mc Lion Imanzi wari wayoboye ibyo birori niwe watangaje bimwe mu byaranze uwo muhango, harimo kuba yaragaragiwe n’abandi bakobwa aribo Umuhoza Sandra na Murorundore.

Miss Dalila yari guhembwa ibihumbi 50 Frw, imyambaro, amasabune n’ibindi byatanzwe n’abaterankunga. Ni ibirori byabereye muri Hotel Chez Lando, byari byateguwe n’iduka ryitwaga Partners International rya Nganyiyintwali Jacques.

Miss Rwanda  2009, Miss  Bahati Grace:

Miss Bahati Grace niwe wabaye Miss Rwanda watowe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bahati yatowe afite imyaka 18 y’amavuko, areshya na 1,76m,  akiri umunyeshuri mu mashuri makuru, yigaga mu ishuri rya Lycée de Kigali.

Irushanwa ryabaye tariki ya 19 Ukuboza 2009, atorwa mu bakobwa 13 baturutse mu Rwanda hose, bajyanwa mu mwiherero muri Serena Hotel Rubavu na Nyarutarama. Bahati yaje ahagarariye intara y’Amajyepfo, ni ibirori byabereye i Gikondo Expo Grounds.

Miss Bahati Grace

Miss Bahati Grace yatowe nka  (Miss Photogenic), yagaragiwe na Rusaro Utamuliza Carine (1ere Dauphine),  Ngamije Winnie (2eme Dauphine na Miss Popularity), Winnie Uwanyuze (Miss Congeniality).

Miss Rwanda 2012, Miss Kayibanda Mutesi Aurore.

Miss Mutesi Aurore yatowe tariki ya 01 Nzeri 2012,  atorwa mu bakobwa 14 bavuye mu Rwanda hose. Yatowe afite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu Ishuri ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), akaba yari ahagarariye intara y’Amajyepfo. Yambitswe ikamba na Minisitiri w’umuco na Siporo Bwana Mitali Protais.

Miss Mutesi Aurore yagaragiwe na Natasha uwamahoro (1st Runner-Up), Ariane Murerwa (2nd Runner- up).

Abandi ba Nyampinga ni Ange Uwamahoro (Miss Congeniality), Fidelis Tega Karangwa (Miss photogenic), Liliane Mubera Umutesi (Miss Popularity), Joe Christa Giraso (Miss Innovation). Miss Aurole Mutesi yabaye na Miss Heritage.

Miss Mutesi Aurore Kayibanda

Muri iryo rushanwa buri ntara yagize Nyampinga wayo  n’ibisonga bye, Miss Aurole Mutesi( Intara y’Amajyepfo), Miss Ester Uwingabire (Intara y’Uburengerazuba), Miss Liliane Mubera Umutesi (Intara y’uburasirabuza), Miss Francine Uwase (Intara y’Amajyaruguru) na Miss Joe Christa Giraso (Miss Kigali/umujyi wa Kigali).

Miss Aurore yitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga harimo Miss Supranational 2013, Miss FESPAM 2013 (yararyegukanye).

Miss Rwanda 2014, Miss  Akiwacu Colombe

Miss Akiwacu Colombe yatowe tariki ya 22 Ukuboza 2014, afite imyaka 20 y’amavuko, areshya na 1.75m, akaba yari ahagarariye intara y’Uburasirazuba. Yatoranyijwe mu bakobwa 15 bavuye mu gihugu hose, mu birori byabereye kuri Petit Stade i Remera.

Miss Akiwacu yagaragiwe na Carmen Akineza (1st Runner-up), Marlene Umutoniwase (2nd Runner-up). Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni ; Melissa Isimbi (Miss Congeniality), Yvonne Mukayuhi (Miss Photogenic na Miss Popularity), Marlene Umutoniwase( Miss Heritage).

Miss Akiwacu Colombe

Buri ntara yatoye Nyampinga uyihagarariye; Carmen Akineza (Miss Kigali), Colombe Akiwacu (Miss Eastern Province), Hitayezu Belyse (Miss Southern Province), Melssa isimbi( Miss Northern Province),Vanessa Mpogazi (Miss Western Province).

Miss Aurole akiwacu yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2016, abona umwanya wa 17 mu bihugu 75.

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane yatowe afite imyaka 19 y’amavuko na 1m74, akaba yari umunyeshuri muri Glory Secondary School, yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, yatoranyijwe mu bakobwa 15 baturutse mu Rwanda hose, mu birori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel Kigali.

Miss Kundwa Doriane yagaragiwe na Vanessa Raissa Uwase (Igisonga cya Mbere) na  Lynca Akacu (Igisonga cya Kabiri), Fiona Mutoni Naringwa (Igisonga cya Gatatu), Balbine Mutoni (Igisonga cya Kane).

Miss Kundwa Doriane

Abandi ba Nyaminga bambitswe ikamba ni Miss Joannah Keza Bagwire (Miss Congeniality), Sabrina Kalisi Ihozo (Miss photogenic), Doriane Kundwa (Miss Popularity) na Darlene Gasana (Miss Heritage).

Uyu niwe Nyampinga irushanwa ryatangiye rigenera umushahara wa buri kwezi ungana n’ibihumbi 700 by’amanyarwanda.

Miss Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly

Miss Jolly yatowe afite imyaka 19 y’amavuko, areshya na 1m75, akaba yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba, tariki ya 27 Gashyantare 2016 mu birori byabereye muri Camp Kigali Grounds.

Miss Jolly Mutesi yagaragiwe na Peace Ndaruhutse Kwizera (1st Runner-up) na Vanessa Mpogazi (2nd Runner-up), Marie D’Amour Uwase Rangira (3rd Runner-up) na Sharifa Umuhoza (4th Runner-up).

Miss Mutesi Jolly

Abandi ba Nyampinga bambaye amakamba ni Ariane Uwimana (Miss Congeniality), Peace Ndaruhutse Kwizera (Miss Photogenic, Sharifa Umuhoza (Miss Popularity) na Jane Mutoni (Miss Heritage).

Miss Rwanda 2017, Miss  Iradukunda Elsa

Miss Iradukunda Elsa yatowe afite imyaka 19 areshya na 1m76, yari afite ibiro 50, ahagarariye intara y’uburengerazuba, Yarangije amashuri yisumbuye muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.

Miss iIradukunda Elsa yagaragiwe na Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Miss Iradukunda Elsa

Abandi ba Nyampinga bambitswe amakamba ni Nadia Umutesi (Miss Photogenic), Iradukunda Elsa (Miss Congeniality), Shimwa Guelda (Miss Heritage), Uwase Hirwa Honorine (Miss Popularity).

Miss Iradukunda Elsa atorwa yerekanye umushinga wo guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda Liliane yatowe afite imyaka 18 y’amavuko areshya na 1m70, afite ibiro 57,  akaba yari ahagarariye intara y’uburengerazuba, akaba yarahatanaga n’abakobwa 20. Ni ibirori byabaye tariki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convetion Center.

Miss Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda yagaragiwe na Shanittah Umunyana (1st Runner-up) na Natasha ursule Irebe(2nd Runner-up).

Abandi banyampinga bambitswe amakamba ni Liliane Uwase Ndahiro (Miss Congeniality), Liliane Iradukunda (Miss Photogenic), Anastasie Umutoniwase (Miss Popularity), Lydia Dushimimana (Miss Heritage).

Miss Rwanda2019, Nimwiza Meghan

Miss Nimwiza Meghan yatowe afite imyaka 19 y’amavuko, areshya na 1m70, yari yambaye numero 32 ahagarariye intara y’umujyi wa Kigali, yahatanaga n’abakobwa 15 bavuye mu Rwanda hose.Ni ibirori byabaye tariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Miss Meghan yagaragiwe na Uwihirwe Yasipi Casmir (1st Runner-up) na Uwase Sangwa Odile (2nd Runner-up).

Miss Nimwiza Meghan

Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni Mwiseneza Josiane (Miss Popularity), Tuyishimie Cyiza Vanessa (Miss Congeniality), Ricca Michealla Kabahenda (Miss Heritage) na Muyango Claudine (Miss Photogenic )

Miss Meghan yari afite umushing wo gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi, kugabanya ubushomweri no kurwanya inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie  w’imyaka 21 y’amavuko, yigaga mu ishuri rya Glory Secondary School mu ishami rya MEG (Mathematics, Economics and Geograph). Yatowe yambaye numero 31,  akaba yari ahagarariye umujyi wa Kigali, yarushanwaga n’abakobwa 19 bavuye mu Rwanda hose. Ni ibirori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2020 bibera I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Miss Nishimwe Naomie yagaragiwe na Umwiza Phiona (1st Runner-up) na Mutesi Denise (2nd Runner-up).

Miss Nishimwe Naomie

Abandi ba Nyampinga bahawe ikamba ni Nishimwe Naomie (Miss Photogenic), Teta Ndenga Nicole (Miss Heritage), Umwiza Phiona (Miss Congeniality) na Irasubiza Alliance (Miss Popularity).

Miss Nishimwe Naomie yerekanye umushinga wo kurwanya Kanseri y’ibere.

Aba Nyaminga batorwa bahabwaga ibihembo bitandukanye birimo imodoka, amafaranga, amatike y’indege, gukorerwa ubwiza, gucumbika mu mahoteli n’ibindi byinshi bitangwa n’abafatanyabikorwa.

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace

Ingabire Grace w’imyaka 25 y’amavuko wari wambaye numero 07, yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Umujyi wa Kigali, akaba yararangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n’imibyinire ihuzwa n’imitekerereze.

Mu bandi bamugaragiye harimo, Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness


Miss Ingabire Grace

Ni amasaha macye gusa iri rushanwa rikongera rikaba, kuko kuri uyu wa gatandatu, tariki ya  29 Mutarama 2022,  rizatangirira mu ntara y'Amajyaruguru hatoranywa abakobwa bazahagararira iyo ntara.

Kuva kuri Nyampinga wa 2014 (Miss Akiwacu Colombe) irushanwa ritegurwa na Rwanda Inspiration BackUp. Hakaba haba igikorwa cyo kuzenguruka intara zose z’u Rwanda bashakisha abakobwa bazatoranywamo uzavamo Miss Rwanda 2022, hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo; ubwenge, ubwiza n’umuco.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND