RFL
Kigali

Uwatamiye u Rwanda ntiyongera gutamira itabi - Minisitiri Bamporiki abwira urubyiruko rwasoje amasomo ngororamuco n'imyuga Iwawa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2022 17:42
0


Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 Iwawa mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba habaye umuhango wo gusoza amasomo y'igororamuco n'imyuga y'icyiciro cya 22 cy'urubyiruko 1,585 bahoze mu biyobyabwenge, ubuzererezi n'indi myifatire ibangamiye abaturage bari bamaze amezi 9 bahagororerwa.



Ni umuhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Ingabire Assumpta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Hon. Edouard Bamporiki, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko Francis, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NRS, CP Rtd Ntirushwa Faustin n'abandi.

Mu gihe bamaze mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa aba basore n'abagabo bagera ku 1,585 bahawe serivise y'igororamuco n'ubuvuzi, ndetse bigishijwe imyuga y'ubudozi, ubuhinzi n'ubworozi, ububaji, ubwubatsi, gusoma no kwandika. Abahize abandi mu masomo bahawe, bashyikirijwe 'Certificates' n'abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Madamu Ingabire Assumpta, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo rye ry'impanuro yagejeje kuri uru rubyiruko, yarubwiye ko Leta ibaha agaciro kenshi ari na yo mpamvu bamaze amezi 9 bigishwa imyuga kandi bagororwa, abasaba kuzabyaza umusaruro ibyo bize. Yagize ati:

Mwerekanye ko amasomo mwahawe mwayafashe neza, mugende muyubakireho muhindure ubuzima; Nimugera iwanyu muzabereke ko mwahindutse koko hari abasize ibibazo mu miryango kandi bishobora kuba bigihari, ntibizabe impamvu yo gusubira mu byo mwahozemo;...Hari amahirwe menshi Leta yashyiriyeho urubyiruko kugira ngo mwiteze imbere mugende muyabyaze umusaruro kandi Inzego z'Ibanze zizababa hafi. Mudufashe kwigisha no kurwanya ibiyobyabwenge n'ubuzererezi kuko hari benshi bakibikoresha.

Madamu Ingabire Assumpta yasabye uru rubyiruko ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Agendeye ku mateka y'u Rwanda, Hon. Bamporikie yabwiye uru rubyiruko 1,585 rwasoje amasomo y'igororamuco n'imyuga Iwawa ko rwavukiye kuba ingabo zirwanira u Rwanda, arusaba gutandukana burundu n'itabi n'ibiyobyabwenge kugira kuko gukorera u Rwanda bisaba ko ubwenge buba buri ku murongo.

Nk'uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Edouard Bamporiki yabwiye uru rubyiruko "Ko twavukiye kuba ingabo zirwanira u Rwanda. Ko uwatamiye u Rwanda atongera gutamira itabi n'ibiyobyabwenge kuko gukorera u Rwanda bisaba ko ubwenge buba buri ku murongo". Yavuze kandi ko yizeye ko ibyo banyuzemo batazabisubiramo.

Hon Bamporiki yavuze ko ku kirwa cya Iwawa hafite amateka y'ubutwari bityo bakwiye kwirinda ubugwari. Yabatangarije ko umukuru w'u Rwanda atifuza ko hari umwana w'u Rwanda uba mu muhanda, no kumuhigira ko batazawusubiramo anabamenyesha ko ibyo bakoze mbere yo kugororwa babibabariwe ariko bafite inshingano yo kutabisubira.


Minisitiri Bamporiki yahaye impanuro urubyiruko ruvuye Iwawa


Urubyiruko rugero kuri 1,585 ni rwo rwasoje amasomo y'igororamuco Iwawa

Tariki 25 Mutarama 2022 nabwo habaye umuhango wo gusoza amasomo y'igororamuco n'imyuga y'abarenga 899 bahoze mu biyobyabwenge, ubuzererezi n'indi myifatire ibangamiye abaturage baru bamaze umwaka bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe. Mu mwaka umwe bahamaze, bigishijwe imyuga itandukanye aho abagera kuri 215 bize ububaji, 260 biga amashanyarazi, 239 bigishwa gusoma no kwandika.

Mu ndirimbo yabo bihangiye, urubyiruko rusoje amasomo y'igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe yumvikanamo amagambo agira ati: "Nari mboshywe ari nta cyizere cy'ejo namba, mbayeho ubuzima butagira intego namba, nta cyiza nabonyeyo, ucyeretse umubabaro ni agahinda n'amarira gusa ni impamo,.."

Mu gusoza uwo muhango, Madamu Ingabire yavuze ko Leta ishyira ubushobozi n'imbaraga mu bikorwa by'igororamuco kuko ikunda abaturage, ikaba ishaka ko babaho neza. Asaba abasoje amahugurwa kuzirikana ko aho basubiye hakiri ibibazo bakishakamo ibisubizo, gufasha ubuyobozi kurandura ikibazo cy'ibiyobyabwenge, ubuzererezi n'indi myitwarire ibangamye; kuba ba Ambasaderi beza aho batuye, kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro ubumenyi bahawe, anabizeza ko "imiryango yabo yateguwe kandi n'Inzego z'Ibanze zizakomeza kubaba hafi".

Mbere y'uko uru rubyiruko rusoza amahugurwa y'Igororamuco rwahawe ubutumwa na Polisi y'u Rwanda


Nk'uko tubicyesha urubuga rwa Polisi y'u Rwanda, kuwa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022 Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishirwe imikoranire n’abaturage n'izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, abasaba kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9. Yabasabye ko ayo masomo yazababera umusemburo w'impinduka mu iterambere rirambye, haba kuri bo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yabwiye aba bantu 1,585 biganjemo urubyiruko ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye no kwiga imyuga itandukanye gikwiye kubabera impinduka mu mitekerereze iboneye no mu iterambere aho guhora mu makosa. Ati: ”Igihe mwataye mu myitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kirahagije, ntabwo dukeneye na rimwe kuzongera kugira uwo tubona mu myitwarire mibi. Guhora mwishinja ko muri abanyamakosa mubisige inyuma, muyoboke inzira yo gukora ibyiza kugira ngo bisibe y'amakosa yose mwakoze bityo yibagirane."

CP Munyambo yavuze ko Polisi izashyigikira ibikorwa byabo igihe bakwibumbira hamwe bagashyira mu bikorwa ibyo bize. Ati "Nimusubira mu buzima busanzwe, turabasaba kubyaza umusaruro amasomo atandukanye mwigiye hano kandi nimwishyira hamwe ibikorwa byanyu bizahabwa inkunga kugira ngo mukomeze gutera imbere aho kugira uruhare mu biteza umutekano muke."

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose yasabye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gukurikirana imishinga y'abava kugororerwa Iwawa kugira ngo idahomba kuko kenshi iyo ihombye abayikoranga bongera gusubira mu ngeso mbi ziteza umutekano muke bityo amahugurwa bahawe akaba abaye ipfabusa.

Ati "Ubuyobozi bw'inzego z'ibanzi icyo tugomba gukora ni ugukurikirana bihoraho imishinga ikorwa n'urubyiruko rwanyuze hano iwawa kugira ngo badahomba bagasubira muri ya migirire mibi baba barahozemo mbere yo kugororwa.” Uyu muyobozi yavuze ko umuryango ufite uruhare rwo kwimakaza indangagaciro n'imyitwarire myiza kandi bakayitoza abana kuko ngo byagaragaye ko abenshi mu bana bishora mu bikorwa biteza umutekano muke ari abaturuka mu miryango igirana amakimbirane.

Shema Frank w'imyaka 30, umwe mu bahugurirwa Iwawa yavuze ko yicuza igihe n'amafaranga yataye akoresha ibiyobyabwenge kandi cyakabaye aricyo gihe cyo kwita ku mugore we n'abana babiri. Yashimangiye ko nasubira mu buzima busanzwe azabyaza umusaruro uhagije umwuga w'ubudozi yigiye iwawa. Yagize ati: 

Narahuguwe bihagije bituma nicuza igihe nataye mu biyobyabwenge kandi nari kugikoresha nshakira imibereho myiza umuryango wanjye. Ibyo nigiye hano ngomba kubibyaza ubusaruro nkakuramo icyo cyuho nagize nubwo bizantwara imbaraga nyinshi ariko ngomba kubikora, umuryango wanjye ukambona nk'umugabo wahindutse.


Abahize abandi mu masomo baherewe Iwawa, bashyikirijwe impamyabushobozi


Hon Bamporiki yabwiye urubyiruko ruvuye Iwawa ko uwatamiye u Rwanda atongera gutamira itabi

Urubyiruko rwagororewe Iwawa rwanigishijwe imyuga inyuranye izarufasha mu buzima busanzwe


Madamu Ingabire Assumpta ubwo yaganiriza urubyiruko rwasoje amasomo y'Igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe kuwa 25 Mutarama 2022


Bimwe mu bikoresho bitangaje byakozwe n'urubyiruko rwagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND