Ingabire Magaly [Pearl] ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yakuye kuri shene ye ya Youtube indirimbo zizwi nka ‘Secullar’ yari yarakoze mbere y’uko yakira agakiza agahinduka icyaremwe gishya.
Mu ndirimbo uyu mukobwa yakuye kuri
Youtube harimo ‘The One’ yakoranye na Ice Prince wo mu gihugu cya Nigeria,
bavuzweho gukundana.
Uyu mukobwa uba i Los Angeles muri
Leta ya California muri Amerika, yinjiye mu muziki mu 2017 ashyira hanze
indirimbo zirimo nka ‘Nyemerera’, ‘Hold me’, ‘Abubu’ n’izindi. Izi zose
yazisibye kuri shene ye ya Youtube.
Uretse izi ndirimbo, uyu muhanzikazi
yanasibye kuri Instagram amafoto yifotoje agaragaza ikimero n’abandi avuga ko
atari akijyanye n’umukobwa wa Yesu.
Magaly Pear yabwiye INYARWANDA ko yafashe
icyemezo cyo gukura izi ndirimbo kuri Youtube kubera ko zitajyanye n’uwo ari we
uyu munsi.
Yagize ati “Indirimbo zanjye za
'secullar' nazikuyeho kuko ntabwo zikivuga umuntu ndi we uyu munsi [...] Uriya
yari Magaly w'undi, ubu Magaly ni uwundi mushya muri Kristo.”
Akomeza ati “Nazikuyeho kuko ntabwo
nifuza ko… zari zizwi ariko kumenyekana kwazo ntabwo ari byo nkora uyu munsi. Ntabwo
nkigaragaza ya myambarire cyangwa se, mbese hari ibintu ntagikora nk'uko byari
bimeze muri kiriya gihe, n'iyo mpamvu nakuyeho ziriya ndirimbo.”
Magaly wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza,
avuga ko muri uyu mwaka wa 2022, azashyira imbaraga mu gukora indirimbo
zihimbaza Imana kandi nziza zitanga inyigisho, zikora ku bugingo, zitanga
ibyishimo kandi abantu bakabyina.
Shene ya Youtube y’uyu mukobwa
yayujujeho ibiganiro by’ubuhamya, nk’aho agaruka ku bintu 10 Imana yamukoreye
nyuma yo gusenga no kwiyiriza; inzira yo kwakira agakiza, akamaro ko
kubabarira, uko wahorana amahoro yo mu mutima n’ibindi.
Ananyuzaho ibiganiro agirana n’abantu
batandukanye harimo nk’icyo yagiranye na Francis Iraguha wamenyekanye
nka Francis Zahabu, wagize izina rikomeye kubera guhanga imideli abinyujije muri
Francis Zahabu Fashions.
Uyu mugabo asigaye ari umwe mu
bakinnyi ba filime y’uruhererekane ya City Maid. Ikiganiro yagiranye na Magaly
cyagarutse ku hantu wakura amahoro.
Mu mpera z’Ukuboza 2021, Magaly yasohoye
indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Umukunzi’ yumvikanisha uburyo yaboneye amahoro
muri Kristo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUKUNZI’ YA MAGALY
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MAGALY YAGIRANYE NA FRANCIS UKINA MURI CITY MAID
TANGA IGITECYEREZO