Claire Uwamahoro wageze mu gihugu cy’u Bufaransa ahakomeje kubera ibirori byo kumurika imideli, ni umwe mu bagize amahirwe yo kubitambukamo anaboneraho kugirana ibihe byiza n’abanyamideli bakomeye ku Isi barimo Adut Akech na Kortajarena icyamamare muri filimi n’indirimbo zirimo iza Madona na Kanye West.
Claire ni umwe mu banyamideli bakiri bato ariko batanga
icyizere cyo kugera kure mu mwuga wo kumurika imideli. Yakuze yumva azakora
kandi akagera kure muri uyu mwuga kuva mu bwana ariko yumvaga kugira ngo azakabye inzozi ze
bizanyura mu kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Nyamara yaje gutangira kubigeraho binyuze mu nzu zireberera
inyungu z’abanyamideli yagiyemo nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka
ushize wa 2021, arimo ayo mu Rwanda mu mahanga nka Rwandan Models Academy, Isis Models Rwanda na
Select Models Paris.
Kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeje guhesha u Rwanda ishema
mu bitaramo byo kumurika imideli biri kubera ku mugabane w’u Burayi birimo ‘Valentino
Haute Couture’ yanagiriyemo umugisha wo kwishimana n’abanyamideli bakomeye ku Isi barimo Adut umunyasudanikazi waciye ibintu mu bijyanye no kumurika imideli muri Afurika n’u Burayi.
Uyu Munyamidelikazi yagiye asohoka mu bitangazamakuru bikomye kandi
ku rupapuro rw’imbere nka British Vogue, aza no kuba umunyamideli w’umwaka wa
2019 mu bihembo bya British Fashion Awards.
Kimwe na Jon Kortajarena Redruello uri mu bakinnyi ba filimi
bakomeye bo muri Espagne ukurikirwa na miliyoni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Facebook, Twitter n’izindi,
Ibijyanye no kumurika imideli yabitangiye mu mwaka wa 2003, aho
yagiye azenguruka Isi ku migabane hafi ya yose amurika imideli, akaba
anashyirwa mu myanya y’imbere mu banyamideli b'abagabo bakomeye ku Isi harimo nka
model.com yamushyize ku mwanya wa 4 muri 25 bakomeye kurusha abandi ku Isi.
Kortajarena icyamamare muri filimi n'indirimbo z'ibikomerezwa nka Madona na Kanye West ni umwe mu bafatanye amashusho y'urwibutso na Claire
Claire na Adut waciye ibintu mu bijyanye no kumurika imideli ku Isi
Inzozi zo kuba Nyampinga w'u Rwanda zari izo kumubera ikiraro cyo kugera ku kuba umunyamideli ukomeye ku Isi ibintu yatangiye kurotora kuva mu bwana
Claire ni umwe mu bamuritse imideli y'inzu rurangiranwa ya Valentino
Ku mbuga nkoranyambaga Claire Uwamahoro akoresha La Claire
TANGA IGITECYEREZO