RFL
Kigali

Abafana bemerewe gusubira ku bibuga, ibitaramo n'utubyiniro birafungurwa: Ingamba nshya zo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2022 0:54
0


Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko abafana basubira ku kibuga kureba umupira naho ibitaramo birakomorerwa.



Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zinyuranye zigamije kurushaho kwirinda Covid-19.

Zimwe mu ngamba zakozweho amavugurura harimo isaha yo kugera mu rugo aho kuva kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, isaha yo kugera mu rugo ari saa Sita z'ijoro (12:00 PM) ndetse abantu bakongera gusubukura ingendo kuva kuva saa Kumi za mu gitondo (04:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga ku isaha ya saa Tanu z'ijoro (11:00 PM).

Ibitaramo by'umuziki, utubyiniro n'ibindi bitaramo by'umuziki bizafungura mu byiciro aho uburenganzira buzatangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteramebere, RDB.

Utubyiniro twahawe rugari

Abafana bemerewe kugaruka ku bibuga kureba imikino itandukanye, gusa amabwiriza yimbitse kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Abafana bongeye gukomorerwa

Abagenzi batega moto ndetse n'amagare bagomba kuba barikingije, naho imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abicaye ku buryo bw'ijana ku ijana. Imihango yose izajya ibera mu nsengero igomba kwakira 75% by'ubushobozi urusengero rufite, kandi abantu bose bitabira amateraniro bagomba kuba barikingije.


Ubu ibitaramo byafunguwe 

Iyi myanzuro y'imana y'abaminisitiri kandi ku kijyanye na COVID-19 isoza ishishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bafata inkingo zose kugira ngo babashe kujya mu ruhame.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND