RFL
Kigali

Ikipe ya mbere Ousmane Dembele ashobora kwerekezamo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/01/2022 20:13
0


Ousmane Dembele ashobora kwerekeza muri Chelsea muri uku kwa mbere.



Ousmane Dembele ari kwitegura gutandukana na Barcelona nyuma y’aho bananiranwe kubijyanye no kongera amasezerano.

Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko Moussa Sissoko uhagarariye Ousmane Dembele, ashobora kuba yerekeje mu gihugu cy'ubwongereza kuvugana na Chelsea ndetse n'umutoza wayo.


“Ni umukinnyi kandi nishimira ko namutojeho mu mateka yanjye. Byari umwaka umwe kandi yari akeneye kugenda ndetse yarafashe n'umwanzuro." Thomas Tuchel utoza Chelsea ashimagiza Dembele.

"Ntabwo twagumye kuvugana cyane, duhura rimwe na rimwe kubera akazi ndetse nkiri muri PSG najyaga mubona yaje gukinira ikipe y'igihugu. Hari igihe tujya twandikirana ariko sinzi impamvu ari muri biriya bihe, gusa nta makuru mbifiteho icyiza ni uko tutabivugaho."

Dembele ashobora kwerekeza muri Chelsea 

Amasezerano ya Ousmane Dembele azatangira muri Kamena uyu mwaka, gusa Barcelona yavuze ko itazongera kumukinisha natongera amasezerano ko ahubwo bibaye byiza yakishakira indi kipe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND