RFL
Kigali

Davis D agiye gukora igitaramo cy'amateka cyo kumurika Album

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/01/2022 20:08
0


Icyishaka David wamamaye mu muziki nka Davis D, agiye gukora igitaramo avuga ko ari icy'amateka cyo kumurika umuzingo we wa mbere, nyuma ya kidobya zitandukanye zirimo na Covid zagiye ziba inzitizi.



Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye INYARWANDA, Davis D yasobanuye ko icyorezo cya Covid cyabaye intandaro yo kutamurikira abanyarwanda Album nk’uko byari biteganyijwe, ariko avuga ko bitari kuriwe gusa ahubwo byari ku bantu bose.

Muri iki kiganiro Davis D yavuze ko rwose icyizere cyo guha abakunzi be ibyishimo kigaragara kuko nanone yanze kutabaha ibintu bisondetse nk'uko abyivugira, ahubwo akomoza no kuba ibyo akora birimo umuziki abyitaho kugira ngo binabagereho ari byiza.

Yagize ati''Icyo nababwira ibibazo byatubayeho ni kuri twese hamwe ku buryo nta n’uwigeze agira ikibazo cyane ku bintu biri kuba wenda ngo ancire urubanza kuko nta bundi buryo twari dufite, cyane cyane kuri njyewe nk'indirimbo nari nakoze zakunzwe n'imbaga nyamwinshi numvaga ko zimurikirwa abantu, nk'igitaramo mperukamo byagaragaye ko indirimbo zanjye zikunzwe''

Afro Killa ni Album ya mbere ya Davis D yiteguraga gusohora ikomwa mu nkokora n'icyorezo, ahitamo kuzazimurikira rimwe

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yamaze gusogongera ku byishimo abakunzi be bamugaragarije mu gitaramo yahuriye ku rubyiniro rumwe n'umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay avuga ko biriya byishimo ari byo agomba guhereza abantu.

Agira ati''Biriya byishimo nibyo ngomba guhereza abantu igihe cyose byagabanuka ntabwo mfite ikibazo nta kinyihutisha, icyo nkeneye ni uko ishusho narose ngomba kugaragariza abakunzi banjye ni uko ngomba kuzayigeraho, biravuna ariko bisaba kwihangana.''

Davis D yashimangiye ko umwaka wa 2022 agomba gukora igitaramo. akomeza agira ati'' Icyo mbona ni uko ikizere cyo gukora igitaramo muri uyu mwaka ni kinshi cyane, nkaba mfite ikizere cy'uko iyo Album nahoze mvuga igenda yimuka muri uyu mwaka wa 2022 iru bujye hanze. Ndibugire igitaramo cyayo, hagati aho indirimbo zanjye ziri gucuruzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, mu gihe Album igitegerejwe baba bari kuzumva.''

Davis D aritegura gushyira hanze indirimbo yise Girlfriend, izasohoka tariki 27 Mutarama 2021

Umuhanzi Davis D ashobora kumurika Album ebyiri icyarimwe nk'uko yigeze kubitangariza itangazamakuru, nyuma y’uko album ye ya mbere yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 yaragombaga gusohoka muri ibyo bihe, Davis ari gutegura album ye ya kabiri ataratangariza izina akazayimurikira rimwe n’iyo ya mbere itarabashije kumurikwa.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND