Harabura umukino umwe kugira ngo igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru gisozwe, gusa kigiye gushyirwaho akadomo Rayon Sports ihagaze aho umwanzi ashaka kuko itari no mu makipe ane ya mbere kandi abafana barijejwe igikombe muri uyu mwaka.
Kimwe
mu bibazo by’ingutu byagoye iyi kipe mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona,
harimo kutagira umutoza.
Iyi
kipe yatangiye shampiyona itozwa na Masudi Djuma, yaje kumuhagarika nyuma yuko
umusaruro warimo ubacika bareba, ikipe isigarana Lomami Marcel, nawe
utarashoboye gukora ibyananiye Masudi.
Kugeza
magingo aya, hagati ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rusange
rwa shampiyona na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere, harimo ikinyuranyo cy’amanota
atandatu, kuko ifite amanota 23, mu gihe Kiyovu ifite 29.
Mu
mibare biracyashoboka ko aya manota yavamo ndetse ikipe igatwara igikombe,
ariko kugira ngo bigerweho hari iby’ingenzi bigomba kubanza gukosorwa, buri
kintu kikajya mu mwanya wacyo harimo no kugarurira icyizere abafana.
Mu
mikino 14 imaze gukina, Rayon Sports yatsinzemo 6, inganya 5, itsindwa 3. Uyu
ntabwo ari umusaruro mwiza ku ikipe ishaka igikombe cya shampiyona, ndetse iby’igikombe
bishobora no kurangirira mu magambo.
Byabaye
bibi cyane ndetse benshi batangira no kuzinukwa iby’igikombe uyu mwaka, ubwo
Marines FC yatsindiraga Rayon Sports i Kigali ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa
14 wa shampiyona.
Ibyagiye
bikoma mu nkokora iyi kipe ni byinshi, gusa ikiza ku isonga ni ukutagira
umutoza uhuje na Rayon Sports n’intego zayo.
Mu
mikino itambutse iyi kipe yagiye ikina, hagaragaye cyane icyuho cyo kutagira
umutoza, byanayiviriyemo gutakaza amanota aho yari iyakeneye.
Ikipe
ifite abakinnyi beza bakwifuzwa na buri kipe mu Rwanda, ariko kutagira umutoza
nibyo bituma magingo aya yicaye ku mwanya wa gatanu kandi ifite intego y’igikombe.
ICYAKORWA
KUGIRA NGO IGERE KU NTEGO Y’IGIKOMBE
Ntabwo
iyi kipe isabwa byinshi kugira ngo itange ibyishimo ku bafana bayo, kuko isabwa
kuzana umutoza uhuje kandi wumva agaha agaciro intego zayo, ubura ibitotsi
yatsinzwe cyangwa yanganyije, uwumva neza icyo abafana ba Rayon Sports bamariye
ikipe no kugera ku nyota yabo y’igikombe bamaranye igihe.
Ikindi
kandi agashakirwa bamwe mu bakinnyi ku myanya ijegajega, ntabwo ari benshi
bakenewe, kuko batatu bashoboye bahagije.
Ubuyobozi
bw’ikipe burasabwa kuba hafi y’abakinnyi n’abatoza kugira ngo basenyere umugozi
umwe, igikombe bavuga babashe kugiha abafana.
Ibyo
nibikorwa, slogan (Intero n’inyikirizo) igomba kuba imwe ‘Igikombe uyu mwaka’.
Nta kosa Rayon Sports isabwa gukora mu mikino 16 isigaje gukina muri shampiyona
y’u Rwanda, niba ishaka koko igikombe.
Biravugwa
ko iyi kipe ikataje mu biganiro n’abatoza batandukanye kandi bashoboye kugira
ngo umwe muri bo azahabwe inshingano zo kugera ku nyota y’abafana ba Rayon
Sports bamaze igihe bategereje igikombe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
TANGA IGITECYEREZO