Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] umaze imyaka irenga 10 ashikamye ku njyana ya Hip Hop ivanzemo ubusizi, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Nyegamo ya Nyagasani’, asaba urubyiruko kwiyubakamo umuco gukunda Igihugu.
Iyi ndirimbo yasohoye ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yumvikanamo umwirongi n’ingoma
mu ntangiriro yayo. Yumvikanamo ijwi ry’umuraperi Karigombe ndetse na Producer
Chrisy Neat uririmba inyikirizo yayo.
Iyi ndirimbo yakorewe muri studio Ibisumizi.
Imyaka irenze 10 Riderman ari mu muziki, mu bihangano bye agaruka ku bijyanye
no gukunda igihugu, wabyumva nko mu ndirimbo ‘Kadage’, ‘Umusirikare’ Icupa
ry'imiti’ n’izindi.
Yabwiye INYARWANDA ko uko abahanzi
baririmba indirimbo zo gukunda Imana, gukunda abakobwa ari nako bakwiye
gushyira imbaraga mu kuririmba ‘izo gukunda igihugu kuko nicyo gakondo yacu
n’abacu’.
Uyu muraperi wegukanye Primus Guma
Guma Super Stars, avuga ko ‘buri munyarwanda akwiye kumva ko gukunda igihugu, kukirinda
no kugikorera ari inshingano ze’.
Akavuga ko urubyiruko rufite umukoro
ukomeye wo guharanira kubaka u Rwanda rwifuzwa, kuko ari bo bayobozi b’ejo
hazaza.
Ati “Urubyiruko ni rwo Rwanda rw'ejo, rugomba kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu kuko nirwo ruzaba rufite
inshingano zose mu bihe biri imbere.”
Iyi ndirimbo uyu muraperi ayisohoye
mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari, ufite insanganyamatsiko
igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Kuri uwo munsi, Abanyarwanda hirya no
hino bazazirikana ibikorwa by’ubutwari bitandukanye biha agaciro Igihugu,
bigatera ishema abenegihugu n’inshuti zacyo.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu ni umwanya
kandi Abanyarwanda babona wo gutekereza ku bikorwa bigamije kurushaho kubaka
Igihugu, no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi.
Muri zimwe mu ndangagaciro ziranga
intwari harimo: Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, gukunda Igihugu, kwitanga,
kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba
umunyakuri, kugira ubupfura no kugira ubumuntu.
Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda ruzaba
rwizihiza umunsi w’Intwari. Riderman avuga ko umunsi wo kwizihiza intwari ari
umukoye cyane kuko ‘ni umunsi twibukiraho abatubereye urugero rwiza bakigomwa
byose bakitangira igihugu cyacu.’
Yavuze ko kuri we ‘intwari ni umuntu
wese ushyira inyungu z'igihugu n'iz'abenegihugu imbere cyane, kurusha uko
ashyira imbere inyungu ze ku giti cye. Iyo wirengagije inyungu zawe ugashyira
imbere inyungu rusange, uba utangiye urugendo rugana k'ubutwari.”
Riderman yasohoye indirimbo Igihugu yise ‘Nyegamo yanjye’, avuga ko kuva yatangira kwandika indirimbo iyi ariyo ndirimbo akunda kurusha izindi Riderman yabwiye urubyiruko kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu, kuko ari bo Rwanda rw’ejo
Producer Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] ukorera muri Ibusumizi ni we waririmbye inyikirizo y’iyi ndirimbo
aranayitunganya inononsorwa na Producer Bob Pro
TANGA IGITECYEREZO