RFL
Kigali

Sirra Leone: Antonio Rüdiger wa Chelsea yakiriwe nk’Umwami ubwo yagera ku ivuko -VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2022 16:34
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Budage na Chelsea FC, Antonio Rüdiger yakiriwe nka Yesu/Yezu ageze i Yerusalemu ubwo yageraga mu gihugu avukamo cya Sierra Leone.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, uyu myugariro wa Chelsea kuri ubu uherereye ku ivuko muri Sierra Leone, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho y’uburyo budasanzwe yakiriwe n’abaturage ba Sierra Leone, maze arenzaho amagambo yo kubashimira byimazeyo.

Yagize ati”Mbuze icyo kuvuga, aba baturage ntibasanzwe! Mbikuye ku ndiba y’umutima mbashimiye uburyo mwanyakiriye, Imana ibahe umugisha”.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mutarama, nibwo Rudiger yafashe rutemikirere ava mu Bwongereza yerekeza muri Sierra Leone.

Mu ifoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko agiye mu biruhuko muri Sierra Leone ndetse agiye kuhatangiza umuryango witwa ‘Antonio Rüdiger Foundation for Sierra Leone’.

Uyu myugariro wa Chelsea ni umwe mu bagaragaje ko bashyigikiye ikipe ya Sierra Leone mu mikino y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2021’.

Rudiger ni umwe mu bafatiye runini Chelsea by'umwihariko ubwugarizi bwayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND