RFL
Kigali

Azaph DFW basohoye 'Mwami w'Ubwiza' banavuga ku bitaramo bagiye gukora bizenguruka Amerika n'uko Diane (Healing) yiswe Deborah na Apotre Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/01/2022 17:29
0


Asaph DFW ibarizwa mu rusengero rwa Zion Temple muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Texas mu mujyi wa Dallas/Fortworth, akaba ari yo ishizwe kuramya no guhimbaza muri urwo rusengero, yashyize hanze indirimbo nshya 'Mwami w'Ubwiza' inahishura ko igiye gukora ibitaramo bizenguruka Amerika ndetse inahishura ko Diane Zebedayo yahawe izina rishya.



Asaph DFW yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu kuririmba mu mwaka wa 2018 itangijwe n'abaririmbyi 6, ariko yaje gutangizwa ku mugaragaro ubwo urusengero ibarizwamo narwo rwafungurwaga ku mugaragaro muri Gashyantare mu mwaka wa 2019. Ubu ikaba igizwe n'abaririmbyi 30. Kuyijyamo bisaba kuba uri umukristo wa Zion Temple, gusa ubuyobozi bw'iyi korali bwongeraho ko "urebye nta byinshi bisabwa kubera ari bwo dusa nk'aho tugitangira umurimo".


Asaph DFW igiye gukora ibitaramo bizenguruka Amerika

Kuri ubu iyi korali ifite indirimbo nshya bise 'Umwami w'Ubwiza' (King of Glory) iri kuri Album yabo ya kabiri. Ni indirimbo irimo "ubutumwa bubwira abantu ko Imana ari yo nyir'ubwiza bwose ndetse ko iri hejuru ya byose no gukundisha abantu Imana kurushaho". Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo, yakiriwe neza cyane dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 17, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 70.

'Mwami w'Ubwiza' itangira umwe mu baririmbyi bayo aririmba ati "Mwami we wuzuye ubwiza nyemerera ngusingize, sinabikora nk'uko biri, uri hejuru cyane", maze n'abandi bakaza kumwakira bagasubiramo ayo magambo. Bakomeza baririmbana bati "Wicaye ku ntebe y'ubwiza, ubwiza budafite akagero, abagerayo ku kuramya no abanyamahirwe, hari icyo ngusaba Mwami nyemerera mpore nkuramya nzanye ibinyuzuye umutima mvuge ibigwi byawe".

Muri iyi ndirimbo y'iminota 8 n'amasegonda 22, hagaragaramo Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo] wamamaye muri Healing Worship Team na True Promises Ministries ariko akaba aherutse kujya gutura muri Amerika hamwe n'umuryango (umugabo we ndetse n'imfura yabo Keza). Ku munota wa 3 n'amasegonda 10 ni bwo Diane atangira kuririmba. Diane wahise ahabwa izina rishya akimara kugera muri iyi korali y'aba Zion Temple bo muri Amerika, muri iyi ndirimbo Mwami w'Ubwiza' agaragara yambaye bitandukabye n'iy'abandi baririmbyi.


Diane yakiranywe yombi muri Asaph DFW

Muri bwa buryo bwe yihariye bwo gutera indirimbo aho atangira aririmbira hasi akaza kuzamura ijwi, akagenda arimanura akongera akarizamura, gutyo gutyo, Diane aragira ati "Uri uw'igitangaza Mana, ntawarondora ubwiza bwawe, urengeye uko tukuririmba, tuguhaye ishimwe". Nyuma yo kuririmba inshuro ebyiri aya magambo ahita ayasubiranamo inshuro 2 n'abaririmbyi bose, bakongera bakaririmba bati 'Wicaye mu ntebe y'ubwiza, ubwiza bufadute akagero, abagerayo kukuramya ni abanyamahirwe, hari icyo ngusaba Mwami nyemerera mpore nkuramya,..".

Uko Diane yahawe izina rishya akigera muri Zion Temple Dallas/Fortworth

Diane Zebedayo, ubu asigaye yitwa Deborah nyuma y'uko yinjiye muri Asaph DFW. Ni izina yiswe na Apostle Dr Paul Gitwaza Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple. Esther Mugunga Umwanditsi wa Asaph DFW yabwiye InyaRwanda.com ko bishimiye cyane kwakira Diane kuko ari imbaraga korali yungutse. Ati "Naho uburyo twakiriye Diane ubu witwa Deborah, byari ibyishimo byinshi cyane birumvikana ko ari n'imbaraga twungutse zikomeye muri twe".

Pastor Jacques Bagaza umwe mu babarizwa muri iyi korali akaba n'umwe mu bashumba ba Zion Temple Dallas yadutangarije ko Deborah ari izina Diane Zebedayo yiswe na Apostle Dr Gitwaza bitewe n'ubusobanuro bw'izina Diane dore ko yari ikigirwamana cyasengwaga muri Efeso. Ubu (Diane) ni Deborah. Ni Apostle Gitwaza warihinduye kubera ubusobanuro bwa Diane, yamwise Deborah. Diane yari Imana y’ingore yasengwa ga Muri Efeso". 

Yakomeje ati "Kandi ni yo mpamvu (Diane Zebedayo) atakomeza kwitwa uko, izina rigira imbaraga ku muntu abandi bati 'izina ni we muntu'. Ni yo mpanvu ubu yitwa Deborah umugore wabaye Intwarikazi mu gihe Israel yananiwe ku rugamba aba ari we uhaguruka ararwana ahesha Israel agaciro, uwo ni we Deborah". Igitabo cy'Abacamanza 4:4-10 hagaragaza ko Deborah yaranzwe n'ubutwari ndetse agashishikariz abandi gukora ibyo Uwiteka ashaka. Ni umwe mu bahimbye banaririmba indirimbo ivuga uko urugamba Imana yafashishemo Abisirayeli gutsinda rwagenze.

Esther Muganga yahishuriye InyaRwanda.com ko Asaph DFW igiye gukora ibitaramo byo kuzenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2022, ati "Ku byerekeranye n'imishinga dufite uyu mwaka ni myinshi kuko dufite gukora Tour mu ma state amwe ya hano USA agera kuri 4 dukorerayo ibitaramo byo kwamamaza ubwami bw’Imana. Guhera mu kwa 5 tuzatangira ibyo bikorwa ndetse n'igikorwa twise ngarukamwaka cyo gukora Concert ya Live Recording ubwo tuzaba turi gukora Album ya 3 urebye ni ibyo dufite gukora muri uyu mwaka".


Diane hamwe n'imfura ye. Diane akimara kugera muri Amerika yahinduriwe izina ubu yitwa Deborah

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MWAMI W'UBWIZA' YA ASAPH DFW


ANDI MAFOTO YA KORALI ASAPH DFW YA ZION TEMPLE DALLAS

Asaph DFW yateguje ibitaramo bikomeye muri uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND