RFL
Kigali

Adams wakiniye PSG mu bantu 5 babaye muri 'Koma' imyaka irenga 15

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/01/2022 15:14
0


'Kuba muri Koma' ni ukubaho mu gihe cyo kutamenya no gusinzira biterwa n'indwara cyangwa igikomere. Iki gihe gishobora kuba kigufi, kirekire, cyangwa kirekire cyane, aho ushobora gupfa cyangwa ukagaruka i buntu uri mutaraga.



Birasanzwe kumva abantu bamara umunsi, ukwezi cyangwa umwaka muri koma, ariko iyo dutangiye kuvuga ibyo kumara imyaka icumi cyangwa mirongo muri koma, noneho biba biteye ubwoba.

Hari abantu babaye muri koma imyaka myinshi, aho bamwe bayivuyemo ari bazima mu gihe abandi batabonye ayo mahirwe. Aha hari urutonde rw'abantu batanu babaye muri koma imyaka irenga 15 mbere yo kubyuka cyangwa gupfa.

5. Terry Wallis: Muri Nyakanga 1984, Terry Wallis, umusore w'umunyamerika w'imyaka 19, yaguye mu mpanuka y'imodoka yabereye ahitwa Mountain View, muri Arkansas. Ibikomere biteye ubwoba byatumye ajya muri koma, ubwo hari hashize iminsi micye we n'umugore we bibarutse.

Wallis amaze gutakaza ububasha bwo gutekereza, abagize umuryango we batekerezaga ko azapfa bidatinze ariko yakomeje kubaho. Wallis yakangutse nyuma y'imyaka 19 mu mwaka wa 2004 kugeza n'ubu aracyahumeka.


Terry Wallis n'umuryango we

4. Jan Grzebski (Yabayeho 1942 - 2008): Yari umukozi wa gari ya moshi wo muri Polonye waguye muri koma nyuma y'impanuka yo mu mwaka w'1988 akanguka mu 2007. Nubwo yamaze imyaka 19 muri koma, mu myaka ine ibanza nibwo nta gice cy'umubiri cyabashaga kumva.

Yakubise umutwe ku byuma bya gari ya moshi biza no kumuviramo kurwara ikibyimba mu bwonko, bimutera uruhurirane rw'indwara, ari na byo byatumye atinda muri koma.

Grzebski yari se w'abana bane mu gihe impanuka yabaga, aza gukanguka afite abuzukuru cumi n'umwe. Mu kiganiro cyo ku ya 1 Kamena 2007, Grzebski yagiranye na Televiziyo 'TVN 24' yo muri Polonye, ​​yashimiye umugore we wamwitayeho akanamusengera mu gihe cy'uburwayi.

Grzebski yitabye Imana muri 2008 azize ikibyimba mu bwonko kitari cyarakize bya burundu.


Jan Grzebski

3. Munira Abdulla: Mu mwaka w'1991, Madame Munira Abdulla ukomoka mu mujyi wa Al Ain oasis muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu yagize impanuka yo mu muhanda ihindura ubuzima bwe ubuziraherezo. Yari afite imyaka 32, aho ahise ajya muri koma.

Nyuma yo kumara imyaka 27 muri koma, Abdulla yakangukiye mu ivuriro i Munich mu Budage muri 2018. Umuhungu wa Abdulla wari ufite imyaka 4 mu gihe cy'impanuka, nyina yasanze ari umugabo. Byari ibyishimo bidasanzwe ku muryango.


Munira Abulla

2. Leonard Lowe ( Yabayeho 1930s - 2014): Lowe yafashwe n'uburwayi bwatewe n'imiti mu 1939 ajyanwa muri koma, aho yavuye nyuma y'imyaka 30 mu 1969. Mu mwaka w' 1973, Lowe ari mu barwayi banditsweho mu gitabo cyitwa 'Awakenings' ndetse yagaragaye muri Filime 'Awakenings' yasohotse mu mwaka w' 1990.

1. Jean-Pierre Adams (Yabayeho 1948 - 2021): Inkuru ibabaje y'urupfu rwa Adams yavuye i Nimes mu Bufaransa, kuwa 6,nzeri 2021, nyuma yo kumara imyaka 39 muri koma.

Adams wavukiye i Dakar muri Senegal, yahoze ari umukinnyi w’umupira w'amaguru mu Bufaransa kuva mu 1964 kugeza 1981, aho Paris Saint Germain ari imwe mu makipe yakiniye. Ni we muntu wamaze igihe kirekire muri koma, mu mateka y'isi.

Ikibazo cya Adams cyatangiye nyuma yo gukomereka ivi akabagwa nabi n'abaganga, aho byamuviriyemo kuba muri Koma imyaka 39 yose.


Mu minsi micye y'uburwayi, Adams yahise afatwa n'uruhuri rw'indwara z'umutima n'ibibyimba ku bwonko, bituma atabasha kuva mu bitaro.

Jean Pierre Adams yasize umugore n'abana babiri ari bo; Laurent wavutse mu 1969 na Frédéric wavutse mu 1976.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND