Chris Gentle yahishuye byinshi kuri At Umulinga yambika abayobozi n’ibyamamare birimo The Ben, Mico The Best na Emmy

Imyidagaduro - 25/01/2022 9:44 AM
Share:
Chris Gentle yahishuye byinshi kuri At Umulinga yambika abayobozi n’ibyamamare birimo The Ben, Mico The Best na Emmy

Chris Gentle watangije At Umulinga inzu y’imideli ikomeje kuza mu z'imbere zambika abakomeye mu Rwanda biganjemo abayobozi n’ibyamamare mu itangazamakuru no mu muziki nka The Ben, Mico The Best, Emmy, Gabiro Guitar, Luckman Nzeyimana n’abandi, yahishuye byinshi.

Uruganda rwo ku murika imideli ruri mu zikomeje kwaguka umunsi ku wundi mu ngeri zose yaba mu kuyimurika no kuyitunganya. Inzu y’imideli ya At Umulinga yatangijwe na Chris Gentle umwe mu bahangamideli bahagaze neza iri mu zikomeje kwitwara neza.

Mu kiganiro Chris nyiri iy’inzu yagiranye na InyaRwanda.com, yatangaje byinshi birimo uko yatangiye iyi nzu mu myaka 6 ishize n'aho igeze ubu ngubu. Ati:"Inzu y'imideli y'Umulinga yatangiye muri 2016, itangira ari igitekerezo cyagizwe nanjye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye."

Avuga ko yinjiye mu kwerekana imideli nyuma yo gukomeza kumva ibyo Perezida Paul Kagame ahora yifuriza abanyarwanda abashishikariza kwihangira umurimo. Ati:"Byari mu rwego rwo kwihangira umurimo, nk'uko Umukuru w'igihugu na Leta yacu ibidushishikariza, n'uko nanjye mpitamo gufata iya mbere mu guhanga umurimo, intego n'impamvu yari umuhate wo kumva ko nanjye nk'urubyiruko ngomba kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyanjye."

Akomeza agira ati: "Nkerekana icyo urubyiruko rushoboye ndetse nkahanga n'amahirwe ku rubyiruko bagenzi banjye bafite impano zitandukanye zijyanye n'ibyo nkora, bigatuma nabo bitinyuka bakaba bashobora gukoresha umwanya n'impano zabo mu kwiteza imbere."

Chris avuga ko ataciwe intege n'uko igishoro cyari gicye, ati "Mu by’ukuri ntabwo navuga ko bitari byoroshye kuko rwari urugendo nari ntangiye mbikunze n'umuhate wo kumva ko ntagomba kwicara ubusa, ariko gushaka Team yo gukorana nayo ntabwo byari byoroshye ndetse no kubona Capital yo gushira mu bikorwa igitekerezo byari ibintu bigoye."

Avuka ko ubu hari icyo amaze kwigezaho ati:"Navuga ko ubu twishimira intambwe tumaze gutera n’uburyo n’igitekerezo gikomeje kwaguka. Icy’ingenzi twishimira kuri ubu ni inararibonye tumaze kugira n'ibyo dukora tumaze kugira n’abantu tumaze kumenyana nabo hirya no hino mu isi."

Ashimangira ko ibyo bishimira ari byinshi by’umwihariko kuba barabashije kugera ku ntego yo kugira urubyiruko rundi bafasha ati: "Twishimira kandi cyane kuba twarabashije gushyiraho umuyoboro (platform) uha amahirwe urubyiruko rufite impano zitandukanye kuzagura bakabasha kwiteza imbere biturutse muri icyo gitekerezo twagize."

Chris agaruka ku ruganda rw’imideli rwo mu Rwanda uko ruhagaze none ati: "Uruganda rw'imideli mu Rwanda navuga ko ruri kugenda rwiyubaka buri munsi kandi rurushaho gutera imbere, akaba ari intambwe nziza igaragaraza imbaraga n'umuhate twebwe nk'abarubamo turi gushiramo, bitanga icyizere ko mu gihe gito ibikorerwa iwacu mu Rwanda muri rusange bizaba biri ku rwego rwiza kurushaho, ari na ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere."

At Umulinga yatangijwe na Chris Gentle nyuma yo gusoreza amashuri muri Lycee de Kigali agakomereza muri Amity University ikora imyambaro ifite umwihariko wa kinyafurika, ikaba yarabaye imbarutso yo gukabya inzozi z’uyu musore ukiri muto.

Kuri ubu igeze kure aho yambika abantu banyuranye ab'igitsinagabo n’igitsinagore muri abo harimo umuhanzi The Ben inshuti magara ya Chris, Muyoboke Alex, Mico The Best n’umugore we yambitse mu bukwe bwabo, Emmy uherutse nawe gukora ubukwe n'abandi.

Si abo bonyine kuko n’abanyamakuru banyuranye bagenda bambikwa n’iyi nzu y’imideli barimo Luckman Nzeyimana, Emmalito n'abandi. Hari kandi n’abayobozi bo nzego za Leta zo hejuru bagenda bambikwa na At Umulinga nubwo atifuje kubatangaza amazina kuko harimo abatabikunda bitewe n’impamvu zabo bwite.

The Ben ni umwe mu bambikwa na At Umulinga inzu y'imideli y'inshuti ye magara Chris Gentle

Mico The Best n'umugore we ni bamwe mu bambikwa na At Umulinga

Emmy n'umugore we n'ababambariye mu bukwe bwabo bose bambitswe na Chris Gentle (At Umulinga)

Luckman Nzeyimana ni umwe mu bambikwa na Chris Gentle muri At Umulinga

 Muyoboke Alex nawe yambikwa na At Umulinga 

Gabiro Guitar yambaye ishati yatunganirijwe muri At Umulinga

Abantu banyuranye mu birori no mu buzima busanzwe bambikwa na At Umulinga imwe mu nzu z'imideli yatangijwe n'urubyiruko ikomeje guhindura uruganda rw'imideli 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...