RFL
Kigali

Yves Mutabazi wari waraburiwe irengero yabonetse ari muzima

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2022 18:55
0


Nyuma y’amakuru yari akomeje gutera benshi guhangayika, yavugaga ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves yaburiwe irengero, kuri uyu wa Mbere Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko uyu mukinnyi yabonetse kandi ari muzima.



 Nubwo byatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, gusa byavuzwe ko Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, wanakiniraga ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, hashize icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.

Umuryango wa Yves Mutabazi watangaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba uyu mukinnyi amaze icyumweru kirenga batazi aho aherereye ndetse bakaba baratabaje Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ambasade yatangaje ko yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha.

Yongeyeho iti "Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha".

Iyi nkuru yakomeje gutera benshi ubwoba ndetse bahangayikishwa n’ubuzima bw’uyu mukinnyi uri mu beza u Rwanda rufite mu mukino wa Volleyball.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, amakuru meza yavuye muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yavuze ko Mutabazi Yves yabonetse ndetse ari muzima.

Itangazo ryasohowe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rigira riti:

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yashakishije ndetse isanga Yves Mutabazi Abu Dhabi, umukinnyi w’umunyarwanda byari byatangajwe ko yaburiwe irengero.

Yaburiye mu ruvunge rw’abantu kubera uburwayi, gusa ubu ameze neza. Ku mpamvu z’ubuzima bwite bwe, Yves Mutabazi azatangaza byinshi ku ibura rye igihe azaba ameze neza kandi asahaka kubikora.

Dushimiye ubuyobozi bwa UAE ku bufasha baduhaye, tunashimiye kandi buri wese watanze amakuru mu gihe twashakishaga uyu mukinnyi”.

Mutabazi w’imyaka 27 y’amavuko wagaragaje ko afite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

Mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’Indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Mutabazi Yves yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.


Itangazo rya Ambasade y'u Rwanda muri UAE rimenyesha ko Yves Mutabazi yabonetse ari muzima

Hari hashize icyumweru kirenga Yves Mutabazi yaraburiwe irengero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND