Kigali

Alikiba yaryohewe bikomeye n'indirimbo ya The Ben nyuma yo kugaragara aririmba iya Meddy-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2022 19:29
0


Nyuma yo kugaragara yatwawe n'indirimbo za Meddy, Alikiba yongeye kwerekana ko akunda umuziki nyarwanda mu mashusho yamugaragaje aririmba indirimbo 'I'm in Love' ya The Ben yakunzwe n'abatari bacye.



Amashusho ya Alikiba arimo kuririmba indirimbo ya The Ben, yazamuye amarangamutima ya benshi cyane ko Alikiba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse akaba ari n'umwe mu bahanzi binjiye mu muziki cyera bakanagira igikundiro gihambaye.

The Ben yifashishije amashusho ya Alikiba yicaye mu mudoka ari kugenda yumva indirimbo ye yitwa 'I'm in love', abantu batungurwa no gusanga atari kumva 'Why' ya The Ben Ft Diamond imwe mu ndirimbo zigezweho mu Karere aho imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 n'ibihumbi 200. Icyakora impamvu ishobora kuba yabiteye ni uko ubusanzwe Alikiba adacana uwaka na Diamond.


Indirimbo ya The Ben I'M IN LOVE yasohotse mu 2012 ni yo yaryoheye Alikiba

Indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond yazamuye urwego rw'umuziki w'uyu muhanzi nyarwanda kuko urebye nko kuri iyi ndirimbo ye 'I'm in love' yo mu 2012 yiyongereyeho abantu barenga ibihumbi 700 by'abayirebye, ibintu neza neza The Ben yifuzaga ndetse akabyifuriza umuziki nyarwanda kuko abantu benshi bakomeje kumushaka no kwibaza uyu muhanzi w'ijwi ritangaje aturuka mu kihe gihugu.

AliKiba Saleh Kiba wamamaye muri Tanzaniya na Afurika ku izina 'Ali Kiba' mu ndirimbo zitandukanye si ubwa mbere abikoze akagaragara ari mu rukundo n'indirimbo nyarwanda kuko yigeze kugaragaza ko akunda byimazeyo zimwe mu ndirimbo z'umuhanzi w'Umunyarwanda 'Meddy' kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mashusho magufi Meddy yigeze gusangiza abakunzi be kuri Instagram, yagaragaje Ali Kiba wogeye muri Afurika mu gihe indirimbo nka 'Chekecha Cheketua, 'Mwana' zari zigezweho muri iyo minsi nanone yicaye mu modoka ye yumva indirimbo za Meddy ubona ko yatwawe anagerageza kuziririmba. Ali Kiba ni umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania mu ndirimbo ziri mu njyana ya Bongo Flava, akaba yaramamaye mu Rwanda cyane cyane kubera indirimbo Cinderela.

Alikiba amaze kwerekana ko akunda umuziki nyarwanda

Ali Kiba yamaze imyaka igera kuri 3 atari gusohora indirimbo kuva mu mwaka wa 2012 aho yavugaga ko yashakaga guharira umwanya munini abana be (ni umuselibateri ufite abana batatu yabyaye ku bagore batandukanye). Ibyo byatumye adakomeza kwigaragaraza ku buryo muri icyo gihe Diamond Platinumz yazamutse akamusiga inyuma, ariko kuri ubu na we yagarutse mu kibuga ku buryo buri umwe yiyita Umwami w'umuziki wa Tanzania.

Kugeza ubu The Ben ntaratangaza niba hari igikorwa cya muzika ateganya gukorana n'uyu muhanzi wo muri Tanzania, gusa hari amakuru yavugaga ko abareberera inyungu za Ali Kiba bari barasabye itsinda rya Charly na Nina gusubiranamo n'uyu muhanzi indirimbo 'Indoro' bitewe n'uburyo yari ikunzwe mu Karere ariko iri tsinda rikaba ritakiriho.


Alikiba yari aherutse kwerekana ko yanyuzwe n'indirimbo za Meddy

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY THE BEN YAKORANYE NA DIAMOND


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO I'M IN LOVE YA THE BEN, ALIKIBA YASUBIYEMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND