RFL
Kigali

Tuziranye kuva cyera- Mc Tino nyuma yo kugaragaza ibiganiro bye na Adekunle Gold byibutsa gushima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2022 17:14
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Karisye Martin uzwi nka Mc Tino yerekanye ubutumwa yandikiwe n'umuhanzi Adekunle Gold uri mu bakomeye muri Nigeria, amushimira uburyo amushyigikira mu muziki we.



Adekunle ashima MC Tino uburyo akomeje kumushyigikira yagize ati “Urakoze cyane muvandimwe ku bwo gukomeza kunshyigikira. Imana iguhe umugisha.”

Ku wa 21 Mutarama 2022, Adekunle Gold yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Mercy’. We n’ikipe imufasha mu muziki boherereje iyi ndirimbo MC Tino bamusaba kuyicuranga kuri KT Radio akorera n’ahandi mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

Uyu munyamakuru avuga ko ubwo yacurangaga iyi ndirimbo kuri Radio yifashe amashusho hanyuma Adekunle ayashyira kuri instagram ye amushimira.

Ati "Ibi ni isomo ku bahanzi nyarwanda, ku banyarwanda n'abandi bantu muri rusange. Gushima ni byiza."

Tino yabwiye INYARWANDA ko ari inshuti y’igihe kirekire ya Adekunle Gold, kandi ko ubushuti bwabo bwarenze gufashanya mu muziki gusa.

Avuga ko bakunze kuganira amushimira ukuntu amushyigikira mu muziki we. Tino avuga ko bitewe n’ibiganiro yagiranye na Adekunle Gold yifuje kwereka abantu kugira umutima ushima.

Ati "Impamvu nashyizeho ubutumwa nagira ngo mbyereke n'Abanyarwanda muri rusange n'umuntu uwo ari we wese bamenye kugira umuco wo gushima."

"Umuco wo gushima ubundi ni uw'abanyarwanda, cyera umuntu yakugabiraga inka ukamushima ukamubwira uti njyewe nguhaye umwana wanjye bitavuze ngo aramutwaye ahubwo biri mu buryo bwo kugaragaza ibyishimo,”

Tino avuga ko mbere y’uko Adekunle Gold ataramira mu Rwanda mu Ugushyingo 2021 bavuganye amubaza niba azabasha kwitabira igitaramo cye, undi amubwira ko adahari.

Ati “Na mbere y'uko aza mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yambajije niba ndi i Kigali mubwira ko ntahari bitewe n'akazi nari mfite, ariko namwifurije amahirwe masa kandi yitwaye neza.”

Muri muzika, MC Tino aherutse gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Mama Cita’. Ni yo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi yasohoye muri uyu mwaka. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Papito muri Switch Music n’aho ‘Video Lyrics’ yatunganyijwe na Snowlin.

Mu Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yataramiye mu Rwanda, yari yabanje kubaza MC Tino niba azitabira igitaramo cye 

MC Tino avuga ko abahanzi n’abandi bakwiye kwiga gushima igihe umuntu yabafashije

 

MC Tino avuga ko yagaragaje ubu butumwa mu rwego rwo kubwira n’abandi kumenya gushima

MC TINO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE ‘MAMA CITA’

 

ADEKUNLE AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ‘MERCY’

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND