RFL
Kigali

New Paradise Family Choir y'i Nyamirambo yashyize hanze Album ya 3 'Ndi uw'agaciro' iri gutangwa ku buntu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2022 17:42
1


New Paradise Family Choir ibarizwa ku Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Horeb riherereye i Nyamirambo (munsi ya Stade Rigionale), yashyize hanze umuzingo wa gatatu witwa 'Ndi uw'agaciro' ugizwe n'indirimbo 10.



New Paradise Family Choir igizwe n'abaririmbyi bagera kuri 18 n'abanyamuryango bagera ku 100. Ni korali irimo urubyiruko ndetse n'abashatse (Harimo couple zigera kuri enye ziririmbamo). Yatangiye umurimo w'Imana mu 2003, icyo gihe ikaba yari igizwe n'urubyiruko rw'abana babaga mu gace ka Mont Kigali.  

Yakomeje kwaguka n'ubwo byari ibihe bigoye cyane, kuko abari bayigize bari bafite amateka yihariye - abenshi muri bo bari imfubyi, abandi ari abashomeri. Ibyo byose byatumaga iterambere ryayo rigorana. Icyakora bakomezaga guhura bagahumurizanya binyuze mu ndirimbo.

Mu 2009 ni bwo binjiye muri studio bwa mbere batangira gukora Album ya mbere y'amajwi (Audio). Aba baririmbyi bigeze kunyura mu bihe bikomeye cyane barwana n'ibitero bagabweho n'umwanzi satani wakoze uko ashoboye ngo akome mu nkokora umurimo, "bigeza n'ubwo korali isenyutse. Hashira igihe kingana n'umwaka".


New Paradise Family Choir ni korali ikomeye mu gihe yigeze kumara umwaka yarasenyutse

Muri 2011 ni bwo korali yongeye kugaruka, hazamo amaraso mashya. Ibyo byatumye mu 2017 bashyira hanze Album ya 2 y'amajwi (Audio) ikaba na Album ya 1 y'amashusho (Video). Kuri ubu bamaze gushyira hanze Album yabo ya gatatu y'amajwi igizwe n'indirimbo 10. Iyi Album ishyizwe hanze ni iya gatatu, ikaba yitwa 'Ndi uw'agaciro'.

Ni Album yakozwe mu bihe bitoroshye ubwo isi yose yari ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus cyahungabanije ubukungu kidasize ubuzima bw'abantu. Igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Hari icyo ndi, Halleluya, Uwitanze, Turagukeneye ubu, Akara, Hosiana n'izindi. Iri kuboneka kuri Auvis Studio (Kabeza), kuri Horeb SDA Church (Nyamirambo), kuri Youtube n'ahandi.

Eric Kwizera (K3-Music) Umutoza akaba na Producer w'indirimbo mu majwi n'amashusho wa Korali New Paradise Family Choir, yabwiye InyaRwanda.com ko nyuma yo gushyira hanze iyi Album ya 3, bateganya gukora ibitaramo 4 muri uyu mwaka wa 2022. Ati "Nyuma y'uko tumaze gukora iyi Album, hatangiye ibikorwa byo gutunganya amashusho yayo. Uretse ibyo kandi ibihe nibigenda neza, hari ibitaramo biteganijwe bigera kuri 4 muri uyu mwaka".

Yasoje avuga ko iyi Album yabo nshya bayikoze mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo akaba ariyo mpamvu umuntu wese uyishaka bari kuyimuhera ubuntu, icyo asabwa gusa no ukwitwaza ikintu (Device) cyo kuyitwaraho. Ati: "Ntabwo tuyigurisha, umuntu arasabwa kwishakira device gusa. Donc yakozwe mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza".


New Paradise Family Choir bashyize hanze album nshya y'indirimbo 10


Eric Kwizera (K3-Music) niwe utunganya indirimbo za New Paradise Family Choir


Bamwe mu baririmbyi ba New Paradise Family Choir


Album yabo nshya 'Ndi uw'agaciro' bari kuyitangira ubuntu mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo

REBA HANO INDIRIMBO 'NDI UW'AGACIRO' NEW PARDISE FAMILY CHOIR BITIRIYE ALBUM YABO YA 3







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PASCAL4 months ago
    UMUNTU ASHAKA





Inyarwanda BACKGROUND