RFL
Kigali

Indirimbo y’abana "Baby Shark Dance" ni yo Video imaze kurebwa n’abantu benshi ku Isi ku rubuga rwa YouTube

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:24/01/2022 10:55
0


Indirimbo y’abana ‘Baby Shark Dance’ yamaze gushyirwa mu gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku Isi nyuma yo kuba indirimbo ndetse na video yarebwe n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube. Iyi ndirimbo yesheje aka gahigo muri Mutarama 2022 nyuma yo kurebwa n’abasaga Miliyari 10.



Baby Shark Dance ubu ni yo Video imaze kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube nyuma yo gutambuka ku ndirimbo Despacito. Iyi ndirimbo ibyinitse yakozwe na kompanyi y’imyidagaduro yo muri Koreya y’Epfo (Pinkfong) yesheje aka gahigo nyuma y’imyaka hafi itandatu ishyizwe ku rubuga rwa YouTube.

Iyi ndirimbo ibyinitse yamaze kwandikwa mu gitabo cy’abesheje uduhigo ku Isi (Guiness World Records) yakozwe mu rwego rwo kwigisha abana ndetse ikaba yarakunzwe n’abatari bacye. Muri Kamena 2016 ni bwo iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube.

Magingo aya iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abagera kuri 10,071,401,940 mu gihe iyikurikira ari iyitwa 'Despacito' y’umuhanzi Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee imaze kurebwa n’abagera kuri 7,714,164,800.

Mu mwaka 2020 ni bwo iyi ndirimbo 'Baby Shark Dance' imara iminota ibiri n'amasegonda cumi n'arindwi yakuye ku mwanya wa mbere 'Despacito' nk’indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa You Tube.

Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yatangiye kuririmbwa kuva mu kinyejana cya makumyabiri. Kuva mu mwaka 2017 iyi ndirimbo ‘Baby Shark Dance’ yakunzwe n’abatari bacye muri Koreya y’Epfo na Indonesia nyuma iza kugera no muri Aziya yose ndetse no ku yindi migabane igize Isi.

REBA VIDEO HANO INDIRIMBO 'BABY SHARK DANCE' YACIYE AGAHIGO KU ISI 


  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND