Perezida wa Armenia yeguye ku mirimo ye kuri iki cyumweru, aho avuga ko atagishoboye kugira icyo akora muri politiki muri “ibi bihe bikomeye”.
Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa internet, yagize ati: “Ntabwo ari icyemezo kigendeye ku marangamutima, kigendeye ku bigaragara”.
Yakomeje avuga ko adafite ubushobozi bwo kugira icyo akora kuri Politiki Mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu, kuko Ubuyobozi Bukuru bufitwe na Minisitiri w’Intebe, Nikol Pachinian.
Ibibazo by’iki gihugu byatangiye ubwo cyatsindwaga mu ntambara cyarimo n’igihugu gituranyi cyacyo, Azerbaïdjan mu mwaka wa 2020, barwanira kuyobora agace ka Nagorno-Karabakh.
Perezida na Minisitiri w’Intebe, ntibumvikanaga kubijyanye no kwirukana ukuriye Ingabo nyuma yo gutsindwa intambara, yabaye hagati y’ibi bihugu byombi byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, muri Caucase yahitanye abarenga 6500.
Ati: “Ndizera ko noneho impinduka mu Itegeko Nshinga zizabasha gushyirwa mu bikorwa hanyuma Perezida uzankurikira ndetse n’ubuyobozi bwa Perezida bazabasha gukorera mu mucyo”.
Perezida Armen Sarkissian, yavutse mu mwaka wa 1953 i Yerevan, yabaye Minisitiri w’Intebe mu mwaka wa 1996-1997, mbere yo gutorerwa kuba Perezida muri Werurwe 2018.
Ubukungu bwa Armenia bwagiye hasi cyane kuva ku isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu mwaka w’1991.
Amafaranga yagiye yoherezwa n’abenegihugu baba mu bihugu byo hanze (Diaspora) niyo yagiye yifashishwa mu kubaka amashuri, insengero n’indi mirimo yo kubaka harimo na Nagorno-Karabakh.
TANGA IGITECYEREZO