RFL
Kigali

Zara Rutherford ku myaka 19 yesheje umuhigo wo kuzenguruka isi mu ndege ari wenyine

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:23/01/2022 19:46
0


Zara Rutherford, umukobwa w’umubiligikazi w’imyaka 19 yesheje umuhigo wo kuzenguruka isi mu ndege ari wenyine nta mwunganira (co-pilot), mu ndege ntoya yo mu bwoko bwa “microlight” (ULM).



Ubu bwoko bw’indege ni ubwoko budakunze gukoreshwa mu ngendo ndende cyane, ndetse ntibusaba ahantu hanini cyangwa ikibuga cy’indege zisanzwe ngo bugwe, kuko bushobora kugwa ahabonetse hose ariko hameze neza n’ubwo haba ari hato.

Ubusanzwe, kirazira kikaziririza ko mu ndege hagendamo umuntu umwe atari kumwe n’umwunganira (Co-pilot), cyane cyane iyo ari urugendo rwa kure, kuko ushobora guhura n’impanuka ukabura ugutabara cyangwa se ukananirwa ukabura ukuruhura.


Zara Rutherford, umukobwa ukiri muto rwose, we yaharaniye kwesa agahigo mu rugendo yakoze amezi atanu yose, ari mu ndege wenyine, ndetse ikaba ari indege itamenyerewe mu gukora ingendo ndende, maze aba abaye umuntu wa mbere ku isi ukoze uru rugendo rwo kuzenguruka isi mu ndege nk’iyi, ndetse anegukana agahigo ko kuba ariwe muntu muto w’igitsinagore wesheje umuhigo wo kuzenguruka isi atwaye indege arimo wenyine. 

Uru rugendo rw’amezi atanu yarutangiriye iwabo mu Bubiligi ahitwa Kortrijk, tariki 18 Kanama 2021 arusoza tariki 20 Mutarama 2022.

Mu nkuru ya Deutsche Welle (soma Dociveri) ari nayo dukesha aya makuru, ivuga ko Zara yagendaga asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga iby’urugendo rwe, ndetse n’imbogamizi yagendaga ahura nazo.

Zimwe mu mbogamizi yahuye nazo harimo kuba yarageze ku Burusiya Viza ye ikamushiriraho ntabashe kuhinjira, ndetse anavuga ukuntu atabashije kwinjira muri Koreya ya Ruguru ndetse atari anemerewe kuhegera, kuko indege ntoya ziba zitemerewe kwegera Korea ya Ruguru. 

Uyu mukobwa ukiri muto yazengurutse imigabane itanu hose, akora ibirometero ibihumbi 52 (52.000) byose.

Mu gihe izindi ndege iyo zenda kugwa ziba zifite abaziha amakuru y’aho zigomba kugwa, Zara we siko byari bimeze kuko muri uru rugendo yari wenyine haba mu ndege ndetse no kubutaka. Byamusabaga kwirwariza akamenya amakuru y’aho ari buhagarare n’uko ikirere kimeze.

Zara Rutherford wavutse tariki 5 Nyakanga 2002 (azuzuza imyaka 20 muri Nyakanga), yavutse ku babyeyi basanzwe batwara indege, kuburyo ari ibintu yakuze akunda na cyane ko yatangiye kujyana na papa we mu rugendo akiri muto cyane. Ku myaka 14 gusa nibwo yatangiye kwiga gutwara indege, ndetse aza kubona uruhusa rwo gutwara indege mu mwaka wa 2020 afite gusa imyaka 18. Yize ibijyanye n’imibare mu ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Hampshire mu Bwongereza.

Ise umubyara, Sam Rutherford, ni umwongereza utwara indege by’umwuga naho nyina, Beatrice de Smet, akaba umubiligikazi nawe utwara indege ariko bitari iby’umwuga. We (nyina umubyara) ni umunyamategeko.



Source: DW News





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND