RFL
Kigali

Rayon Sports yandagajwe na Marine FC bwa mbere mu mateka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/01/2022 16:29
0


Marine FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino Ishimwe Fiston yatsinzemo ibitego 2.



Umukino utari uwo kwibuka kuri Rayon Sports, nyuma yo kwandagazwa na Marine FC ivuye i burengerazubwa bw'u Rwanda. Wari umukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona, gusa uyu mukino ukaba watinze gutangira kuko amasaha yageze hakirimo umukino wa shampiyona mu bagore.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Kwizera Olivier 

Mugire Kevin 

Mujyanama Fidele Mitima Isaac 

Ndizeye Samuel 

Iranzi Jean Claude Mugisha François 

Mico Justin 

Niyigena Clement, Manace Mutatu

Elo Manga Steve.


Ku munota wa 21 gusa nibwo Marine FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Amiku Nahimana, ndetse yereka Rayon Sports ko ibintu bishobora kutaba byiza 

Abakinnyi Marine FC yabanje mu kibuga:

1.TUYIZERE Jean Luc

22.DUSINGIZEMUNGU Ramadhan 

13. HAKIZIMANA Felicien

4. RUSHEMA Chris

20. HIRWA Jean de Dieu

12. NTAKIRUTIMANA Theotime

5. GIKAMBA Ismael (C) 

10. ISHIMWE Fiston

25. NIYITANGA Emmanuel

19. NAHIMANA Amimu

21. NDAYISENGA Ramadhan

Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibayeho, bikiri igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri, Marine FC yagarutse ifite imbaraga n'umuvuduko nk’ibyo yatangiranye mu gice cya mbere. Ishimwe Fiston yaje gutsinze ibitego 2 byikurikiranya, harimo icyo yatsinze ku munota wa 69 ndetse n'umunota wa 70.

Iminota 90 y'umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, ndetse Rayon itarebye mu izamu. Ni ubwa mbere kuva Marine FC yazamuka mu kiciro cya mbere itsinze ibitego 3 mu izamu rya Rayon Sports mu mukino umwe.

Ishimwe Fiston watsinze ibitego bibiri

Marine FC ihise igira amanota 18 ndetse ijya ku mwanya wa 7, naho Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n'amanota 23.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND