RFL
Kigali

Mu mideli ntabwo watangira ubona ama miliyoni-Miss Tina uherutse gutangiza Brand y’amakote y’abagore yagiriye inama abanyamideli bakizamuka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/01/2022 19:47
0


Uwase Clementine wamamaye nka Miss Tina mu marushanwa y’ubwiza no mu kumurika imideli kuri ubu winjiye mu bayitunganya aho yashyize hanze Brand y’amakote y’abagore, yagiriye inama abanyamideli bakishakisha ahereye k’ukuntu yatangiye hamwe akorera ubuntu, agaragaza ko amafaranga azanwa n’ibikorwa.



Miss Tina watangije Brand y’amakote nyuma y’uko abonye icyuho mu ikorwa ryayo ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2018, nk’umwe mu banyamideli bamaze imyaka irenga 7 babikora yafashe umwanya asobanura iby’igitekerezo cye kigiye kugirira umumaro abanyarwanda, mu buryo burimo kubona akazi n’ubundi, anaboneraho no kugaragaza ishusho y’uruganda rw’imideli mu Rwanda rukomeje gutera imbere, anagira inama urubyiruko by’umwihariko rw’abanyamideli bagishakisha uko bagera kure mubyo bakora.

Kuri ubu Miss Tina uri kubarizwa mu gihugu cya Poland yatangiye agira ati: “Njewe ubusanzwe ndi umu model, maze imyaka igera 7 ntangiye kujya murika imideli ahantu hanyuranye (modelling), nkunda kwambara neza kuburyo aho ngiye hose bihita bigaragarira abantu.”
Agaruka ku buryo yigiriye inama yo gutangiza Brand y’amakote y’abagore mu Rwanda ati: “Muri 2018 aho nari mu Rwanda, mfite ikiganiro kuri television gusa kubera nari nazanye imyenda mike nza mu Rwanda, nshaka ahantu nagura kositime nziza ndahabura.”

Ashimangira iyi ngingo, Tina agira ati:”Aho nabonye, zaguraga ibihumbi 180, kandi nabwo atari nziza, ari izisanzwe, rero ngarutse aha Poland niga ahantu nakura kositime z’abakobwa n’abagore nziza zifite quality nziza, ntangira kuzirangura Turkey na Poland.”

Nyuma yo gusobanura uko yaje kwigira inama yo kwinjira mu bijyanye no gutunganya imideli yari asanzwe amurika, Miss Tina yinjiye mu buryo uruganda rw’imideli ku gihe yari akiri mu Rwanda rwari ruhagaze binyuranye n’ubu.

Ati: “Njye nakoreye mu Rwanda guhera 2016. Icyo gihe twari dufite fashion shows zishyura ariko make, ibindi kenshi twakoreraga ubuntu, gusa ubu imideli ihagaze neza mu Rwanda haba aba designers nka Tanga, Moshions, Zoi n’abandi benshi basigaye banishyura aba model neza n’ama agency y’abamodel ahagaze neza, urugero Febestmodels ya Franco na Quin.”

Miss Tina aboneraho kugenera ubutumwa abamufashije kugira aho agera ati: “Icyo nabwira abakunzi banjye banzi mu marushanwa y’ubwiza cya mbere, ni ukubashima kuko byose kugira ngo ngere aho ndi byasabye ko banshyigikira, bagashyigikira igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Asobanura ko kugeza n’ubu agikora kandi nawe abona ageze igihe cyo gutangira kugira abo yafasha ati: “Nababwira kandi ko nyuma yo kunshyigikira nanjye ntatereye agati muryinyo, ahubwo buri gihembo cyangwa amahirwe nabonye narayakoresheje, yewe bamwe bagiye kubyungukiramo mu mishinga myinshi ngiye gutangiza mu Rwanda.”

Mu gusoza, Miss Tina yafashe umwanya agira inama urubyiruko ati: “Inama nagira barumuna banjye cyangwa abana bakiri bato bifuza kugera aho ndi cyangwa kuharenga, ni uko byose bishoboka, gusa bisaba kudacika intege kuko ibica imbaraga ni byinshi yaba abababwira nabi cyangwa babaca intege, ahubwo bo bakomeze bakore kuko courage ya mbere iva mu mutima.”

Na none Tina ati: “Mu mideli ntabwo watangira ubona amamiliyoni rero bakomeze bakore yaba make cyangwa  ah’ubuntu hakuzamura, ubundi amafaranga azaza menshi mu gihe nyacyo.”

Imyaka ibaye myinshi Tina Uwase yerekana imideli

Akorana na Uncover Models Management yo muri Poland

Tina Classic Suits ikomeje kubona abayigana

Tina arateganya gutangira gutanga akazi mu bihe bya vuba mu mishinga migari afite mu mideli yo mu Rwanda

Agira inama urubyiruko rukishakisha yo kudacika intege

Yabaye Miss Supranational Rwanda 2018 anaba igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020

Tina Classic Suits

Miss Tina Uwase






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND