RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuhungu wa Perezida Museveni baganira ku mubano w'ibihugu byombi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2022 16:19
0


Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 Perezida Paul Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, baganira ku mubano w'ibihugu byombi nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro.



Perezida Kagame ubwo yari amaze kuganira na Gen. Muhoozi, yahise anamwakira ku meza. Lt Gen Muhoozi w'imyaka 47 wakiriwe na Perezida Kagame, ni Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba ari imfura ya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni w'imyaka 77 y'amavuko. 

Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022. Ni nyuma y'uko ku mugoroba w'uyu wa Gatanu ibinyamakuru by'i Kampala byanditse bishishikaye ko bifite amakuru bivana mu buyobozi bukuru bwa Uganda y'uko umuhungu wa Perezida Museveni agirira uruzinduko i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Gen. Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y'iminsi micye atangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame ari Nyirarume ndetse yikoma abashaka kumurwanya. Ati "Uyu ni Marume wanjye, Afande Paul Kagame. Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kwitonda”.

Uruzinduko uyu muhungu wa Museveni yagiriye mu Rwanda rubaye nyuma y'imyaka hafi 5 umubano w'u Rwanda na Uganda utameze neza ndetse nta n'ubuhahirane buhari kuko imipaka ifunze. U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda bari muri Uganda no gucumbikira abagamije guhungabanya umutekano warwo.

Nyuma yo kumva ko Gen. Muhoozi aje mu Rwanda mu rwego rwo guhura no kuganira na Perezida Kagame ku mubano w'ibihugu byombi, abaturage batari bacye bishimiye iyi nkuru bamwe banyarukira ku mbuga nkoranyambaga mbere na nyuma y'uko Muhoozi agera i Kigali, bagaragaza ko byaba binejeje cyane ibihugu byombi byiyunze, imipaka igafungurwa bakongera guhahirana.


Perezida Kagame yakiriye Lt Gen. Muhoozi waje mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu


Perezida Kagame yakiriye ku meza Lt. Gen Muhoozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND