Kigali

Jennifer Girukwishaka yaciye agahigo asohoka mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza kiri mu bya mbere bikomeye mu mideli ku isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/01/2022 17:24
0


Umunyamideli w’umunyarwanda ariko ufite n’inkomoko mu Burundi, Jennifer Girukwishaka, yaciye agahigo asohoka mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza kiri mu bya mbere bikomeye ku isi mu bijyanye n’imideli cyo mu gihugu cy’u Bwongereza cyitwa Britishvogue kimaze imyaka irenga 100.



Jennifer Girukwishaka kuri ubu uri mu banyamideli b'abanyarwanda bari mu Bufaransa aho yerecyeje mu minsi micye ishize yitabiriye Paris Fashion Week (Haute Couture). Yasohotse mu kinyamakuru gikomeye mu mideli cya BritishVogue cyo mu Bwongereza cyatangiye gukora mu mwaka wa 1916 buvuze ko kimaze imyaka ikabakaba 106.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu munyamidelikazi yatangarije INYARWANDA ko amafoto yasohotse muri iki kinyamakuru yafashwe ubwo Jennifer yaherukaga mu Bufaransa mu kuboza 2021. Yongeraho ko Jennifer yishimiye cyane aka gahigo.

Uretse gusohoka muri iki kinyamakuru ifoto ye yanashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'iki kinyamakuru zirimo na Instagram ikurikirwa n’abarenga miliyoni 5.9. Mu mwaka ushize kandi nabwo uyu mukobwa ari mu banyamideli bari bitwaye neza banaje mu 10 ba mbere muri 92 basohotse nyuma ya Paris Fashion Week y’umwaka ushize.Jennifer Girukwishaka yaciye agahigo asohoka mu kinyamakuru cy'Abongereza cya Britishvogue kiri mu bikomeye mu mideli ku isi

Jennifer ni umwe mu banyamideli bakiri bato kandi bakomeye by'umwihariko mu Rwanda no Burundi

Britishvogue ikurikirwa naza na miliyoni ku mbuga nkoranyambaga yashizeho n'ifoto ya Jennifer Girukwishaka

Konti ya Instagram ya Jennifer Girukwishaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND