Abanyamideli batandukanye bakomeje kwerecyeza mu Bufaransa ahagiye kubera ibitaramo bitandukanye byo kumurika imideli. Muri abo harimo umukobwa ukiri muto witwa Claire Uwamahoro wamaze kugerayo.
Mu kiganiro n’INYARWANDA, uyu mukobwa yatangaje byinshi ku mwuga we wo kumurika imideli. Ati:"Natangiye kumurika imideli niga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bisanzwe gusa nkajya ngenda mpiga abandi mu marushanwa y’imideli yabaga yeteguwe nk'aho nabaye Best Model niga mu mwaka wa gatatu (S3)."
Akomeza agira ati: "Naje kandi no kuba Top Model niga mu mwaka
wa gatanu (s5) nza kumva nifuza kuzajya muri Miss Rwanda ngo mbone amahirwe yo
kuzavamo umunyamideli ukomeye nyamara byaje kuba mbere yuko njyamo."
Yemeza ko kugeza ubu atagitekereza kuba Miss Rwanda kuko
icyo yayifuzagamo yabonye inzira yindi ituma abasha kukigeraho, gusa akemeza ko
bishoboka ati:"Nta nzozi zo kuba Miss Rwanda ngifite cyeretse nibiza nyuma
ariko ubu ntazo kugeza ubu."
Claire Uwamahoro witwa La_Claire ku mbuga nkoranyamabaga, kugeza ubu afitanye amasezerano na Agency zitandukanye zirimo izo mu
Rwanda n'izo mu mahanga nka Rwandan Models Academy, Isis Models Rwanda na Select
Models Paris iri mu zikomeye ku mugabane w’Uburayi imaze imyaka irenga mirongo ine.
Claire ari kubarizwa mu murwa mukuru w'u Bufaransa, Paris
Yakuranye inzozi zo kuzaba Miss Rwanda ngo azabone uko avamo umunyamideli ukomeye nyamara byatangiye kugerwaho atarayikandagiramo
