RFL
Kigali

Umukobwa yegukanye umusore bahoze bakundana nyuma yo kumutumaho umuntu wigize umuhanuzi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/01/2022 17:32
0


Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi havugwa inkuru y’umukobwa byagoye kwiyakira nyuma yo gutandukana n’umusore bakundanaga maze agafata icyemezo cyo gushaka umuntu wigira umuhanuzi akajya guhanurira umusore kugira ngo arebe ko basubirana, nyuma bikaza gukunda ubu bakaba bari kumwe.



Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe cyane n’inkuru y’umukobwa byananiye kwiyakira nyuma yo gutandukana n’umusore bari bamaze amezi arindwi bakundana maze agakoresha amayeri kugira ngo yongere kumwegukana.

Inkuru y’uyu mukobwa yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’uwitwa Abena Magis,  ufasha abantu bakundana abaha ubujyanama butandukanye bw’uko bakwiye kubaho mu mubano wabo ndetse nibyo bakwiye kwitaho.

Muri ubu butumwa bwanditswe n’umukobwa yavuze ko umusore ariwe wamubenze, nyuma nawe agafata icyemezo cyo kongera kumutsindira akoresheje amayeri azatuma agaruka bidatinze bakongera bakarebana akana ko mu jisho nkuko byahoze mbere.

Ni muri urwo rwego umukobwa yashatse umuntu wigira umuhanuzi maze ajya kumvisha umusore ko naramuka asubiranye n’umukobwa azahita aba umukire bidatinze.

Umukobwa yagize ati: “Nabwiye umugabo ngo yigire umuhanuzi, nyuma yo kumenya inzira umukunzi wanjye anyuramo ajya mu kazi. Namubwiye ko amutegerereza ahantu runaka hafi n’umuhanda. Yaje kwegera umukunzi wanjye maze atangira kumuhanurira amubwira ko yabonye umukobwa wari gutuma aba umukire ariko akaba yaramwanze ndetse ko uwo mukobwa yoherejwe n’Imana.”

Umusore nyuma yo kubwirwa aya magambo kuri uwo munsi mu ijoro, yahise ahamagara umukobwa amusaba ko bakwirengagiza ibyabaye maze bagasubirana. Umukobwa yasoje avuga ko ubu bari kumwe ndetse ko atari kwihanganira kubaho adafite uyu mukunzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND