RFL
Kigali

Ibyihariye ku muramyi Senga B uba muri Canada wasohoye indirimbo ‘Ndakomeje’ isubizamo imbaraga-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/01/2022 14:20
0


Senga B umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo Ndakomeje isubizamo abantu imbaraga ndetse ikabashishikariza guhanga amaso Imana kuko ariyo ishoboye byose.



Indirimbo Ndakomeje ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi wumva zikagusubizamo imbaraga ndetse uburyo iririmbwemo n’aho yafatiwe, ni indirimbo ifite igisobanuro kinini kubayumva.

Kugeza ubu indirimbo Senga B yasohoye imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 25 ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Senga & Byuzuye, ikaba imaze ibyumweru bitatu isohotse, abamaze kuyireba bakaba bahamya ko bafashijwe nk’uko bigaragara mu bitekerezo biyiriho.

Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane mu ndirimbo Ndabizi imaze amezi icyenda isohotse yakoranye n’umuhanzi Adrien Misigaro, nayo yaje gukundwa n’abatari bake bitewe n’amajwi meza yumvikana muri yo.


Senga B afite umunezero w'ibyo Imana imukorera umunsi ku munsi

Ibyihariye kuri Senga B, umuramyi ukorera umuziki we muri Canada

Senga B. ni umuramyi, uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba yubatse ndetse akaba atuye mu gihu cya Canada. Ni umuramyi usengera mu itorero rya Source Of Life, akaba ari Music director cyangwa se umutoza wamajwi mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Mu kiganiro Kirambuye yagiranye na InyaRwanda, umuramyi Senga B yasobanuye uburyo impano yo kuririmba yaje, ahereye muri korari y’abana kugeza abaye umuyobozi w’amajwi mu rusengero

Yagize ati’’ Mu byukuri nakuze nsanga ndirimba, natangiriye muri korari y’abana mu itorero nasengeragamo, kugeza mbaye n’umuyobozi w’amajwi muri korari nkuru y’itorero, nakomeje kuririmba".

Yakomeje avuga uko impano yaje agira ati’’ Gusa mu mwaka wa 2020 nibwo umutima wanjye wampamirije ko aricyo gihe cyanjye cyo gutangira umurimo wo kuririmba ku giti cyanjye. Nkaba maze gushyira hanze indirimbo 3 z’amashusho".

Senga B. yabwiye InyaRwanda ko indirimbo ya mbere yatangiriyeho yayise NDABIZI  yakoranye n’umuhanzi Adrien Misigaro yasohotse muri 2021, iya 2 ayita BIREMERA. Nayo yasohotse mu 2021 ndetse n’iyi ya 3 nshya yise 'Ndakomeje' yasohotse mu byumweru bibiri bishize.


Senga B. asanzwe ari umutoza w'amajwi mu rusengero

Mu gisobanuro ndetse n’ibyiyumviro yari afite ajya gusohora indirimbo Ndakomeje, Senga B avuga ko nyuma y’umwaka umwe atangiye, iyi ndirimbo yayanditse ifite igisobanuro gikomeye cyane mu rugendo rwe rwo gukorera Imana.

Senga akomeza avuga ko yayanditse nk’igihamya cy’uko akomeje gukorera umwami wamuhagaye, ndetse nta gifite kumusubiza inyuma n’ubwo ari urugendo rutoroshye, ariko afite Umufatanyabikorwa we Yesu udashobora kumuhemukira,  Agira ati’’Niwe untera imbaraga zo gukomeza icyo niyemeje gukora. Ni ukuri nasanze nta gihombo kiri mu gukorera Imana, ihemba neza. Niyo mpanvu nabihamije mvuga nti ‘NDAKOMEJE’


Senga B. ni umumama wubatse

Senga B yavuze ko intego nyamukuru afite nta yindi uretse kwagura ubwami bw’Imana biciye mu ndirimbo avuga ko abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wo kuramya bakwitega izindi ndirimbo, hatagize igihinduka mu mezi make ari imbere hari indi ndirimbo ye ateganya gushyira hanze.


Senga B. atuye muri Canada

         KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NDAKOMEJE BY SENGA B.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND