Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba yerekeje mu igeragezwa ry’iminsi 30 mu ikipe ya FC Setubal yo mu cyiciro cya gatatu muri Portugal ifite amateka akomeye arimo no kwegukana igikombe gito cy’Isi cy’ama-club.
Kuri uyu wa Kane
nibwo bashunga yafashe rutemikirere ajya kugerageza amahirwe muri Portugal
nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri Rayon Sports.
Umuyobozi w’ikipe
ya FC Setubal, Mario Jorge Leandro da Silva yandikiye Ambasaderi wa Portugal mu
Rwanda (Ambasade iherereye muri Kenya) amumenyesha ko iyi kipe yatumiye
umunyezamu Bashunga Abouba mu igeragezwa ry’iminsi 30 ishobora kurangira
asinyishwa amasezerano y’akazi mu gihe yatsinda igeragezwa.
Bashunga wari
umaze igihe atabonaga umwanya wo gukina muri Rayon Sports, arifuzwa bikomeye
n’ikipe yo muri Portugal ya FC Setubal ikina mu cyiciro cya gatatu.
FC Setubal yifuza
Bashunga ifite amateka akomeye, aho mu 1970 yegukanye igikombe gito cy’Isi
cy’ama-Club ndetse yanegukanye ibikombe 4 muri Portugal.
Magingo aya ikina
mu cyiciro cya gatatu muri Portugal (Liga 3).
Biravugwa ko Rayon Sports yamaze kwemera guha uyu munyezamu urupapuro rumwemerera kwerekeza muri iyi kipe ndetse natsinda igeragezwa Rayon Sports izabona amafaranga nubwo yari imufitiye miliyoni 3 Frw ya Recruitment itamuhaye.
Bashunga Abouba
afite amasezerano nk’umukinnyi wa Rayon Sports.
TANGA IGITECYEREZO