RFL
Kigali

Kizz Daniel agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2022 17:40
0


Umuhanzi wo muri Nigeria Anidugbe Oluwatobiloba Daniel wamamaye mu muziki nka Kizz Daniel yagaragaje uruhererekane rw’ibitaramo agiye gukora birimo n’icyo azakorera mu Rwanda.



Kizz Daniel yagize izina rikomeye abikesha indirimbo “Woju” yaje gusibiramo afatanyije na Davido na Tiwa Savage. Aheruka i Kigali muri Gashyantare 2016 mu gitaramo yatumiwe na Royal Entertainment aho yasize abantu bijujuta kubera gutinda kubataramira.

Ikindi cyatumye abafana binuba ni ukuba uyu muhanzi yararirimbye iminota micye kandi akaririmbira kuri CD.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni 8, avuga ko ibitaramo azakorera ku Mugabane wa Afurika birimo n’icyo mu Rwanda bizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2022.

Avuga ko ibyo azakorera mu Bwami bw’u Bwongereza na Ireland bizaba hagati ya Mata na Gicurasi 2022. Ibyo azakorera muri Amerika na Canada bizaba hagati ya Kamena na Kanama 2022 naho ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu azabikora mu Ukwakira 2022.

Kizz Daniel yatangiye umuziki mu 2014, mu 2015 yegukanye ibihembo birimo Africa Youth Choice Awards / Next Rated (2015), Coson Music Awards / Best Song in Melody (2015), Extreme Awards (Benin Republic) n’ibindi.


Kizz Daniel yagaragaje uruhererekane rw’ibitaramo azakora birimo n’icyo mu Rwanda Kizz yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko aho atazataramira muri ibi bitaramo azahagera mu bindi azategura

Mu 2016, uyu muhanzi yataramiye i Kigali asiga umugayo, kuko yataramiye abantu ahagana saa saba z’ijoro

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘POUR MEWATE’ KISS DANIEL AHERUTSE GUSOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND