"Imana y’Umwani wacu Yesu Kristo iragahezagirwa yo yaduhezahije imigisha y'ahantu ho mu ijuru. Abaroma 8:11…bwa bushobozi bwazura Yesu mu bapfuye buba muri twe". Ayo ni amagambo umuramyi David Tresor Nduwimana yashyize munsi y'indirimbo ye nshya 'Yesu ni muzima' yazamuye amarangamutima ya benshi, bamwe bakamuha intashyo z'uko bamukumbuye cyane.
Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ye nshya, David Nduwimana yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko 'Yesu ni muzima' ari imwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album nshya arimo gukora yitwa 'Yesu ni muzima'. Yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari "ubwibutsa abantu ko ku bw'urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo twahaboneye imigisha". Yongeyeho ati "Kandi ikibutsa abantu ko bwa bushobozi bwazuye Yesu mu bapfuye bukorera muri twe".
Abakunzi ba David Nduwimana bamugaragarije ko bakozwe ku mutima n'iyi ndirimbo ye nshya, bavuga ko umuziki we uri ku rwego rwo hejuru, bamwe batangaza ko umuziki wa Gospel mu Burundi wasubiye inyuma kubera kugenda kwe na bagenzi be b'abaramyi batakibarizwa i Burundi. Kwaguka k'umuziki wa Nduwimana birahura n'ubuhanuzi yatuweho na Dudu T. Niyukuri mu myaka 8 ishize aho yamusabiye kwaguka muri muzika, kandi Imana ikazamugira uwo yifuza kuba we.
Mu butumwa yanyujije kuri Youtube munsi y'indirimbo 'Urashoboye' ya David Nduwimana, Dudu uri mu baramyi bubashywe cyane i Bujumbura n'i Kigali, yaragize ati "David, I have to say it. You are such a blessing. And I bless u in the powerful name of JESUS. May God enlarge your territory and make u who He wants u to be...! Urimwo ubutunzi bwinshi". Ugenekereje mu kinyarwanda yaramubwiye ati "David, ngomba kuvuga ibi; uri umugisha. Ndaguhesha umugisha mu izina ry'imbaraga rya Yesu. Imana ikwagure kandi ikugire uwo wifuza kuba we".
Uwitwa Best of Baw yunze nawe mu rya Esron Niyonkuru, avuga ko David Nduwimana yabateye irungu, yongeraho ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wasubiye inyuma mu Burundi, mu gihe mu myaka yo ha mbere wari ku mwanya wa mbere mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba. Yagize ati "Kuba mwaradutanye mu irungu Gospel mu Burundi yasubiye hasi, cyera yari imbere muri EAC kubera mwebwe, ariko mwaragiye kabisa murabura. This song is my favorite song".
Fleury Niyifasha nawe yavuze ko yanyuzwe cyane na 'Yesu ni muzima' anasaba abahanzi b'Abarundi baba mu mahanga gukorana na bagenzi babo nk'uko abandi babikora. Ati 'Mbega ba sha abaririmbyi bacu muragenda mukabura?. Ese ijwi ryawe David tuba dushaka gukomeza kuryumva. Imana iguhe umugisha mu byo ukora inaguhe n'uburyo bwo gukomeza kubona ubushobozi uduhe ubutumwa mu ndirimbo kenshi gashoboka twe kukubura. Kandi Diaspora Ndundi nimukorane nukuri nk'abandi".
Gloire Aimee ati "Yesu ni Muzima, ubushobozi bwamuzuye mu bapfuye ubu bukorera muri twebwe, urakoze cyane David ku bw'iyi ndirimbo. Umuhanzikazi ufite indirimbo nshya yise 'Ndakumenye' akaba n'umugangakazi (Nurse), Parfaite Ineza, yagize ati "Kuzimu habuze intsinzi, Yesu ni muzima. Imana iguhe umugisha muvandimwe, indirimbo irasizwe cyane, wakoze kutubera umugisha. Thierry Gashikanwa ati "Urakoze cyane muvandimwe. Ubutumwa bukomeye, imyandikire, ijwi na buri kimwe cyose muri iyi ndirimbo ni cyiza cyane. Uwuhoraho akomeze akwagurire imbibi".
Igisubizo cya David Nduwimana ku Abarundi bamukumbuye cyane!
Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, David Nduwimana yavuze ko ashaka kugaruka muri Africa muri uyu mwaka nyuma y'imyaka 8 amaze muri Australia aho kuri ubu urukumbuzi ari rwose ku bakunzi be bo mu Burundi, mu Rwanda n'ahandi. Yatangaje kandi ko yifuza gutaramira Abarundi akazanaboneraho kureba ibikorwa by'umuryango we w'ubugiraneza. Ati "Nshaka gukora ibitaramo mu Burundi. Mfite umuryango witwa We Care David Foundation usanzwe ukorera i Bujumbura, nzaba nje kureba ibikorwa no kundanirizaho mu gihe nzaba ndi mu Burundi".
N'ubwo Abarundi bavuga ko Gospel y'i Burundi yasubiye inyuma, David Nduwimana we avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w'Abarundi n'Abanyarwanda uri gutera imbere muri Afurika, anaboneraho gusaba abaramyi bagenzi be gukorana imbaraga nyinshi kandi bagaharanira ko icyubahiro kiba icya Yesu Kristo. Ati "Muri Africa, Gospel irabandanya kandi courage no gukomeza cane cane gukora vyose ku bwa Kristo". Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Yesu ni muzima'.
David Nduwimana ahugiye mu gukora Album ye nshya 'Yesu ni muzima'
David Tresor Nduwimana yagize intumbero y'umuryango Afrofest uhuza ibihugu bitandukanye mu by'impano nyafurika, akaba ari mu byamamare byubatse amateka adashobora gusibangana mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel). Ni umwe mu bari bagize Shemeza - itsinda ryatangijwe na Apotre Appolinaire Habonimana. Ni Umuramyi, Umwanditsi, Umuririmbyi, umucuranzi, umutoza w'amajwi, umutoza w'amasibo mato ama band, n'amasibo manini (Mass choir) wamenyekanye cyane mu Burundi no mu Rwanda.
Mu gihugu cy'u Burundi, David yamenyekanye nk'uwakuriye ku birenge bya Apotre Appolinaire, kimwe n'abandi benshi ariko umwihariko akaba yari umwe mu baciye bugufi biga byinshi ndetse batindana nawe. Ni umwe mu baririmbyi b'abarundi batakwibagiranwa mu Rwanda yewe no Burundi kubera akazi bakoreye abakunzi ba Gospel. Ni izina rizwi na benshi mu Bujumbura ndetse no mu cyaro haba mbere y'uko ajya gutura muri Australia na magingo aya.
Muri abo baramyi b'Abarundi badateze kwibagirana kubera umurimo w'Imana bakoze mu bihe bikomeye kandi mu kwitanga kwinshi, harimo abahanzi batuye mu Burundi ndetse n'abatuye hanze ku migabane inyuranye barimo: Apotre Apollinaire Habonimana (Burundi), Willy Uwizeye (USA), Dudu T Niyukuri (Burundi), David Tresor Nduwimana (Australia), Fortrand Bigirimana (Europe), Fabrice Nzeyimana & Maya Nzeyimana (Rwanda) n'abandi. Mu Rwanda na ho David Nduwimana yahakoreye amateka akomeye mu myaka yashize.
David Nduwimana hamwe n'itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi be
Bumwe mu butumwa ku ndirimbo nshya ya David Nduwimana
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'YESU NI MUZIMA' YA DAVID NDUWIMANA
TANGA IGITECYEREZO