Kigali

APR FC yambuye Kiyovu umwanya wa mbere, Rayon Sports ikura amanota atatu i Rubavu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2022 18:57
1


Byasabye umunsi wa 13 muri shampiyona y’u Rwanda kugira ngo Kiyovu Sport ihagurutswe ku ntebe y’icyubahiro yari imazeho igihe kitari gito nyuima yo gutsikirira i Ngoma, APR FC yicara ku mwanya wa mbere, mu gihe Rayon Sports yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo gutandukana na Rharb Youssef wari uyifatiye runini.



APR FC imaze imyaka 2 idatsindwa ndetse kugeza n’uyu munsi ikaba itaratakaza amanota atatu mbumbe, yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’iclyiciro cya mbere mu Rwanda, warangiye ikuye ku mwanya wa mbere Kiyovu Sport.

APR FC yabonye igitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Byiringiro Lague kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Jacques Tuyisenge. Iki gitego ni nacyo cyarangije umukino APR FC yegukana amanota atatu.

I Rubavu haberaga ibirori, aho Rayon Sports yaherukaga kunganya na Musanze FC na Gicumbi FC yatsinze Etincelles ibitego 2-0 byatsinzwe na Manace Mutatu ku munota wa 39 na Muhire Kevin ku wa 89, bituma igaruka mu bihe byiza ndetse aba amanota atatu ikipe yegukanye nyuma yo gutandukana na Rharb Youssef wari uyifatiye runini na mugenzi we Ayoub.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yahawe ikarita itukura ya Nizigiyimana Karim Makenzi.

AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30’ na Kayitaba Bosco watsinze penaliti ku munota wa 4 mu yongerewe kuri 90, nyuma y’uko Biramahire Abeddy agushijwe mu rubuga rw’amahina.

Igitego cy’impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Mucyo Junior Didier ku munota wa 47.

Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura harimo iyahawe Rugwiro Hervé wa AS Kigali nyuma yo gushwana n’umusifuzi n’iyahawe Muniru Abdul Rahman nyuma yo gukubita Ndacyayisemga Ally.

I Ngoma, Etoile de l’Est yahagamye Kiyovu Sport yari iyoboye urutonde rwa shampiyona, banganya 0-0.

Nyuma y’iyi mikino, APR FC yafashe umwanya wa mbere ihigitse Kiyovu Sports yirangayeho, aho ubu iyirusha inota rimwe.

UKO IMIKINO YARANGIYE:

FT APR FC 1-0 Gorilla FC

FT Etincelles 0-2 Rayon Sports FC

FT Etoile de L’Est 0-0 Kiyovu Sports

FT Bugesera FC 1-2 AS Kigali

UKO AMAKIPE AKURIKIRANA KU RUTONDE:

1. APR FC 27 Pts

2. Kiyovu Sports 26 Pts

3. AS KIGALI 23 Pts

4. Rayon Sports 23 Pts

5. Police FC 22 Pts 

APR FC yakuye Kiyovu ku mwanya wa mbere muri shampiyona

Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maniriho jean3 years ago
    reyosiporo 2kurinyuma hano muma njyepfo.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND