Inteko y’Umuco yatangaje ko igiye gufasha abahanzi bafite ibihangano byahanzwe mu gihe cya kera, bibitswe ku bikoresho by'ikoranabuhanga ryo hambere, kubibika mu ikoranabuhanga rigezweho ku nyungu z'abariho ubu no mu gihe kizaza.
Mu nshingano Inteko y'Umuco ifite harimo
izo gushakisha, kwakira, gukusanya no kubungabunga kopi z'ibihangano byakorewe
mu gihugu ndetse n'ibikivugaho byatangarijwe mu mahanga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama
2022, Inteko y'Umuco yasohoye itangazo rihamagarira abahanzi bafite ibihangano
byahanzwe hambere kubiyishyikiriza, kugira ngo bafashwe kubishyira mu
ikoranabuhanga rigezweho.
Inteko y'Umuco ivuga ko ibi bireba abahanzi ba muzika, federasiyo ya muzika, federasiyo ishinzwe iterambere
ry'ubuhanzi nserukarubuga, abasizi n'abandi Banyarwanda muri rusange bafite ibihangano
by'indirimbo n'imivugo 'byahanzwe mu gihe cya kera'.
Ni ukuvuga mu gihe cya gikoroni na
nyuma yaho bishobora kuba biri kuri Radio Kaseti, Videwo kaseti, turune disike
(tourne disque) n'ibindi biri ku bikoresho bya kera.
Aba barashishikarizwa kubishyikiriza Inteko y'Umuco, kugira ngo bishyirwe mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho.
Inteko y'Umuco ivuga ko iyi 'gahunda
igamije kugira ngo ibi bihangano bizasakazwe n'inkoranyabitabo y'igihugu,
bibungabungwe ku nyungu z'abariho ubu no mu gihe kizaza, kandi bibyazwe umusaruro
ku nyungu z'abahanzi, abasizi, n'abasigaranye irage ry'ibyo bihangano ndetse no
ku gihugu muri rusange.'
Ibi bihangano bizatangira kwakirwa
kuva tariki 20 Mutarama 2022 kugeza tariki 20 Kamena 2022.
Mu Ukwakira 2021, u Bubiligi
bwasubije u Rwanda imbyino n’indirimbo bisaga 4000 byafashwe mu bihe
bitandukanye, guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 2000.
Izi ndirimbo ziri mu buryo
bw’ikoranabuhanga ry’amajwi, kuzihererekanya mu bantu bizaba byoroshye.
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera avuga ko ari umurage wasubijwe bene wo. Ati “Ni Umurage wagaruriwe benewo, ku bahanzi harimo isôoko y’inganzo, ku bashakashatsi harimo isôoko y’amateka n’ubumenyi rusange, n’undi Munyarwanda wese wazifuza kuko ni ingeri y’ubuhanzi irimo indangagaciro nyinshi.” Ibihangano byahanzwe mu gihe cya kera bibitswe ku bikoresho by'ikoranabuhanga ryo hambere bigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga rishya
Inteko y'Umuco yashishikarije
abahanzi kuyishyikiriza ibihangano byo ha mbere babitse ngo bibikwe mu
ikoranabuhanga rigezweho ku nyungu z'abariho ubu no mu gihe kizaza
TANGA IGITECYEREZO