RFL
Kigali

Umutungo w’abaherwe 10 ba mbere ku Isi wikubye kabiri muri iki cyorezo cya COVID-19

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:19/01/2022 20:14
0


Raporo ngarukamwaka yasohowe n’umuryango wa OXFAM yagaragaje ko umutungo w’abaherwe 10 ba mbere ku isi wikubye inshuro ebyiri muri iki cyorezo cya COVID-19, ni ukuvuga kuva kuri miliyari $700 kugera kuri tiriyoni $1.3, n’ubwo aba baherwe bigwijeho umutungo abantu batari bacye barushijeho kwisanga mu bukene.



Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose maze abantu benshi bakisanga mu bukene, ni nako umutungo w’abaherwe ba mbere ku Isi nawo wazamukaga umunsi ku munsi nk’uko byagaragajwe na raporo ngarukamwaka y’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza OXFAM.

Iyi raporo yatangajwe mu nama ya World Economic Forum, igaragaza ko umutungo wose hamwe w’aba bagabo 10 ba mbere bakize ku Isi wikubye inshuro zirenga ebyiri kuva muri Werurwe 2020. Iyi raporo ikomeza ivuga ko uyu mutungo w’aba bagabo 10 wavuye kuri miliyari $700 ukagera kuri tiriyoni $1.3.

Umutungo w’aba bagabo wazamukaga ku mpuzandengo $15,00 ku isegonda, cyangwa Miliyari $1.3 ku munsi mu myaka ibiri gusa iki cyorezo gitangiye gukwirakwira ku Isi. N’ubwo amafaranga y’aba baherwe yiyongeraga umunsi ku munsi, ni nako abantu barenga miliyoni 160 hirya no hino ku Isi bisanze mu bukene.

Nyuma y’uko ikigero cy’ibyinjizwa n’abakene ku Isi kigabanutse, ibi byagize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera ku 21,000 buri munsi kubwo kutabasha kwiyishyurira serivisi z’ubuzima ndetse hakaza n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Aba bakire harimo Elon Musk, Jeff Bezos, Larry Page, Sergey Brin, Mark Zuckerberg, Bill Gates, Steve Ballmer, Larry Ellison, Warren Buffet na Bernard Arnault.


Umutungo w’aba baherwe warazamutse cyane muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19

Umutungo wa Elon Musk wiyongereye ku kigero cya 1,000% mu gihe uwa Bill Gates wiyongereye ku kigero cya 30%.

Aba bakire ngo n’iyo bahomba 99.999% by’umutungo wabo, n’ubundi bakomeza kurusha umutungo 99% by’abatuye Isi bose. Ikindi ni uko umutungo wabo ukubye inshuro esheshatu uw’abakene Miliyari 3.1 batuye Isi.

OXFAM yasabye ibihugu bikomeye gukaza ibijyanye n'imisoro, kugira ngo amafaranga asoreshwa aba baherwe akoreshwe muri gahunda zitandukanye harimo nko guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikorwa ry’inkigo n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND