RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yatangaje amatariki n'urutonde rw'abazakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga n'ibyo basabwa kuba bujuje

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2022 15:21
2


Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022 ni bwo Polisi y'u Rwanda yasohoye itangazo rikubiyemo byinshi bijyanye n'abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. Ku mugereka w'iri tangazo, bakurikijeho urutonde rw'abazakorera izi mpushya mu minsi ya vuba iri imbere.



Itangazo ryateweho umukono na ACP Jean Baptiste NTAGANIRA Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko "Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu biyandikishije kuzakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali (CoK) mu kwezi kwezi k'Ukwakira n'Ugushyingo 2021 icyiciro cya kane, ko guhera tariki ya 24 Mutarama kugeza 05 Gashyantare 2022 rizakoresha ibizamini mu turere tugize umujyi wa Kigali.

Polisi y'u Rwanda yavuze ko "Urutonde rw'abazakora rugaragara ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda www.police.gov.rw." Bongeyeho bati "Abatibona ku rutonde kandi barahawe itariki ya 15 Ugushyingo na 13 Ukuboza 2021 bazategereza urundi ruzatangazwa nyuma". Polisi yavuze ko abiyandikishije gukorera uruhushya rw'agateganyo bose bahawe gukora muri Mutarama 2022, bazakorera kuri Stade ya Kigali (Nyamirambo) ku matariki n'isaha bahawe. 

Hatangajwe kandi ibisabwa ku bantu bose bazakora ibi bizamini, aho bagomba kuba barikingije kandi baripimishije Covid-19. Polisi iti "Abazakora ibizamini bose barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije kandi bipimishije  Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72, ibisubizo byerekana ko nta bwandu bafite. Bagomba kandi kuza bitwaje ibyangombwa by'umwimerere, icyangombwa gisimbura irangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara izi nimero: 118/0788311553/0788311570".

KANDA HANO UREBE URUTONDE RW'ABAZAKORERA IMPUSHYA ZO GUTWARA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUREMESHA Olivier 1 year ago
    Ese ufite uruhushya rwogutwara ibinyabiziga rwohanze (congo) Kategori A,B,C bisaba iki ushaka kuzihinduza mu nyarwanda? Murakoze.
  • iradukundafils0@gmail.co8 months ago
    Gusaba kumanurwa nkakorara uruhushya ryogutwara ibinyabiziga kategori A gukururwa kode eshatu 3





Inyarwanda BACKGROUND