Ku wa 1 Mutarama 2022 ni bwo Dj Phil
Peter yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agafoto’ yakoranye n’umuhanzikazi
Marina, Fireman, P Fla na Aime Bluestone.
Rafiki avuga ko iyi ndirimbo ikimara
gusohoka yatunguwe kuko inyikirizo yayo imeze neza nk’indirimbo umwana we w’umuhungu
Mugisha Fleury yari yarahimbye akajya ayiririmba amufata amajwi kuri telefoni
ku buryo biteguraga kuzayikora.
Uyu muhanzi avuga ko ibitekerezo by’izi
ndirimbo bisa. Ati “Umuhungu wanjye yari yarampimbiye indirimbo yitwa 'Ifoto', ba
Phil Peter bagiye gusohora indirimbo basohora indirimbo ifite inyikirizo neza
neza ijya kumera nka yo."
“Urumva ako kantu karambabaje, kuko
numvaga tuzayikorana n'umwana wanjye mu biruhuko bikuru by'ishuri. Kwa kundi uba
utekereza ibintu n'abandi bakabitekereza."
Rafiki avuga ko umwana we yajyaga
aririmba agira ati ‘Ifoto aha hantu shahu mpaririye ifoto’. Ni mu gihe
inyikirizo y’indirimbo ya Phil Peter igira iti ‘Reka nifatire ifoto, …."
Akomeza avuga ko ubu umwana we w’umuhungu
agejeje imyaka icyenda y’amavuko kandi ko yatangiye kugaragaza gukunda umuziki,
ku buryo hari amahirwe menshi y’uko ashobora kuzakora umuziki.
Rafiki avuga ko n’ubwo Phil Peter
yamutanze igitekerezo cy’indirimbo yubakiye ku ifoto, mu biruhuko bikuru by’amashuri
arashaka ko we n’umwana we bazakora indirimbo nk’iyi.
Ati "Byarambabaje kuba
barayintanze, ubu ntegereje ibintu azambwira ashobora guhita avuga ati 'Papa
ntubona ko ya ndirimbo bahise bayikora."
Rafiki atangaje ibi mu gihe aherutse
gusohora indirimbo 'Duceze' yagereye cyane mu njyana ya Aforbeat na Reggae.
Album ‘Tuyorane’ igizwe n’indirimbo
11 harimo iyo yakoranye n’umuhanzi wo mu bihe bye Makonikoshwa.
Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva
mu ntangiriro z’uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe
mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi
afitiye abafana be.
Ati “Album nayise 'Tuyorane' kubera
urukumbuzi dufitanye n'abafana bacu. Urukumbuzi ruhari hagati yanjye n'abafana.
Bikaba byarampaye igitekerezo cyo kwita Album 'Tuyorane'."
Iriho indirimbo 'Hello' yakoranye na
B-Threy, 'Duceze', 'Party' yakoranye na Dj Marnaud, 'Icoco', 'Merci', 'Mary Jane'
yakoranye na Ras Ngabo, 'Misiyo', Tuyorane' yitiriye Album yakoranye na
Makonikoshwa, 'Igikobwa Remix', 'Funga Bouche' na 'Champion' yakoranye na Jado.

Rafiki yasohoye amashusho y’indirimbo
ye yise ‘Duceze’ iri kuri Album ye nshya 
Rafiki yavuze ko umwana we yari
yamuhaye igitekerezo cyo kuyiririmba ku ifoto yatangiye no kumufata amajwi
ashiduka yaririmbwe na Phil Peter
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DUCEZE’ YA RAFIKI
