Etoile
de l’Est imaze iminsi iganira n’umutoza w’Umurundi, Ndayiragije Etienne ndetse bakaba
bari bamaze kumvikana ku masezerano yo kuzatoza iyi kipe, yohererezwa itike y’indege
kugira ngo aze ashyire umukono ku masezerano.
Ndayiragije
yageze i Kigali ku Cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, saa Kumi n’imwe n’igice
ndetse iyi kipe yanamupimishije COVID-19.
Nyuma
yuko uyu mutoza agiye mu kato k’amasaha atari menshi, yakuyeho telephone
yakoreshaga, Etoile de l’Est iramuhamagara iramubura.
Umuyobozi
w’ikipe ya Etoile de l’Est wari wavuye i Ngoma yaje i Kigali kwakira uyu
mutoza, yahamagaye Ndayiragije guhera saa saba n’igice zo kuri uyu wa Mbere
tariki ya 17 Mutarama, kugeza n’ubu ntabwo aritaba telephone.
Mu
kiganiro INYARWANDA yagiranye n’umunyamabanga wa Etoile de l’Est, Byukusenge
Elie, yatangaje ko batarakura amaso kuri uyu mutoza wenda yagize ikibazo
batamenye, gusa avuga ko yashatse kubatera umugongo, nta kabuza azabasubiza ibyo
bamutanzeho byose.
Yagize
ati "Twaramuhamagaye kuva yagera i Kigali turamubura, kugeza n’ubu ntituzi aho
aherereye. Birashoboka ko wenda yahuye n’ikibazo runaka tutaramenya, ariko na
none ibivugwa bibaye ukuri ko yaba ari kuvugana n’andi makipe ndetse
akayasinyira, yadusubiza ibyo twamutanzeho byose ntacyo bitwaye ".
Uyu
muyobozi avuga ko Ndayiragije akoze ayo manyanga ataba akora kinyamwuga kuko
yaba yirengije ikipe bavuganye ndetse yaje aje gusinyira imuhagurukije i Burundi.
Uyu
mutoza ari kuvugwa mu makipe atandukanye yaba ari mu biganiro nayo, arimo Rayon
Sports, AS Kigali, Bugesera FC na Mukura Victory Sport, yose bivugwa ko
amwifuza.
Ndayiragije
Etienne yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu ya Tanzania na Kiyovu
Sport yo mu Rwanda.
Etienne Ndayiragije yateye umugongo Etoile de l'Est yamutegeye indege aje kuyisinyira