Robert Lewandowski yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa FIFA, ahigitse Mohamed Salah na Lionel Messi, mu gihe Ronaldo yegukanye igihembo cy’umwihariko.
Kuri
uyu wa mbere tariki ya 17 ni bwo Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA yatanze ibihembo by'abakinnyi n'abatoza bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikimo
wa 2021. Ni ibihembo byari byitezwe na benshi nyuma yaho Lionel Messi yegukanye
Ballon d'Or 2021 itegurwa na France Football atsinze Robert Lewandowski ibintu
bitavuzweho rumwe.
Robert Lewandowski ni we mukinnyi mwiza ku Isi
Ibi
bihembo byatangiwe i Zurich mu Busuwisi, Robert Lewandowski yegukanye iki
gihembo ahigitse Lionel Messi na Mohamed Salah ukomoka muri Afurika. Ni
ibihembo bitangwa binyuze mu nzira nyinshi dore ko haba n'amatora kuri buri
Kapiteni w'ikipe y'igihugu ndetse n'umutoza w'igihugu, amajwi yabo akabarwa ku
kigero cya 25%.
Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cy'umwihariko
Cristiano
Ronaldo ukinira Manchester United yegukanye igihembo cy'umwihariko, igihembo
cy'uko yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka
y'ikipe y'igihugu aho yujuje ibitego 115 umwaka ushize.
Abegukanye
ibihembo: Robert Lewandowski umukinnyi mwiza ku Isi mu bagabo, Alexia Putellas
umukinnyi mwiza ku Isi mu bagore, Thomas Tuchel umutoza mwiza w'umugabo, Emma
Hayes umutoza mwiza w'umugore, uwatsinze igitego cyiza ni Erik Lamela naho umuzamu
mwiza yabaye Edouard Mendy.
Erik Lamela niwe watsinze igitego cyiza
TANGA IGITECYEREZO