RFL
Kigali

Urupfu rwa Akeza Rutiyomba w’imyaka 5 wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ rwashenguye benshi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/01/2022 21:30
22


Akeza Elisie Rutiyomba wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy no gukora amashusho asekeje mu buryo bunyuranye, yishwe n’amazi yaguyemo cya litiro 200, bishengura imitima ya benshi barimo n'abavuze ko urupfu rwe rudasobanutse.



Mu butumwa burebure bukomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaraza iby’urupfu rwa Akeza wishwe n’amazi yaguyemo mu kigega cya litiro 200. Amakuru avuga ko Kuwa 14 Mutarama 2022 mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Antene ku isaha ya saa sita n’igice, ni bwo Akeza yasanzwe mu kigega cya litiro 200 yapfuye.

Akeza wari umaze iminsi yishimirwa na benshi kubera indirimbo 'My Vow' ya Ngabo Medard Jobert [Meddy] yasubiyemo, ni mwene Rutiyomba Florian w’imyaka 44 na Niragire Agathe. Akaba yaguye kwa Mukase witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal aho yari amaze icyumweru kuko Se Florian atabanaga na nyina Agathe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, umwe mu bo mu muryango wa Agathe yagize ati:”Uyu mwana ni we wenyine nyina yari afite, urupfu rwa Akeza rwamushegeshe cyane ndetse ntibisobanutse uburyo yapfuyemo.”

Uko bivugwa ni uko Akeza ajya gupfa, Mukase Marie Chantal yamusiganye n’umukozi mu rugo agiye kwa muganga nyuma umukozi witwa Nirere Dative aza kumuhamagara amubwira ko umwana aguye mu mazi,

Umugore yahise atabaza Se wabo wa Akeza mukuru w’umugabo we witwa Niragire Protase w’imyaka 56, ageze mu rugo akingurirwa n’umukozi amwereka aho ikigega kiri, asanga umwana yaguyemo acuramye.

Yamukuyemo agerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze kuko asanzwe ari n’umuganga ku kigo nderabuzima cya Rukumberi, gusa umwana yari yashizemo umwuka. Umukozi ubwo yabazwaga na bamwe mu bari aho impamvu atamukuyemo ngo yavuze ko yagerageje bikamunanira.

Biteganyijwe ko Akeza azashyingura kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 mu irimbi rya Rusororo.

Akeza Elisie Rutiyomba w'imyaka 5 yitabye Imana mu minsi micye ishize

Yamamaye mu gusubiramo indirimbo 'My Vow' ya Meddy 

Urupfu rwe rwashenguye benshi bamwe ntibarasobanukirwa neza


Asigiye umubabaro ukomeye nyina wari umufite ari umwe


Yaburaga iminsi micye ngo yuzuze imyaka itandatu


Azashyingurwa kuri uyu wa 18 Mutarama 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dushimimana Eric2 years ago
    Ubunumiwep gusa ijambirimwe umuryangowe wihanganep Kandi ndabakomeje gusa uwagize ubwo bugizi bwanabi bamukanire urumukuriye murakoze😭😭😭😭😭😭😭😭Ri.p
  • Uwamahoro cecile2 years ago
    Nukuri uwo muziranenge aruhukire mumahoro arik urupfu rwe rukurikiranwe kuk ntibisobanutse
  • Niyonsingiza Racheal2 years ago
    yooo ntakindi navuga uretse kwihanganisha umuryango we mubwira nti Rest in peace pretty baby.
  • Uwimana2 years ago
    Birababaje nukuri pe!!nuburangare ndengakamere nigite umwana umwemerera gukinira ahantu Hari lisq Koko!! birababaje ndabihanganishije
  • nitw.mediya2 years ago
    mama.ihanganepe.ndumwa.wenda.aribo.bamutayemo.nokubera.ishyari.babona.ayakiza.nyina.murakoze
  • Desire Bigirimana 2 years ago
    RIP Elisie wacu Nkoramutima wahimbaye imitima ya benshi mwana muto ngusabire iruhuko ryiza. Mbuzamajambo navuga,Nshenguwe Umutima ninkuru ibabaje. Ruhukamahoro Mukunzi💔 Mama Elsie Komeza wihangane Imana Iguhumutima wokwigumya. Inkoramutima zibabaranye namwe 🇧🇮🇿🇦
  • Arsene chance2 years ago
    Umva uwo bizahama azahanwe birengeje urugero pe!!!! Umuntu wica umwana akwiye guhanwa bidasanzwe pe Mama we yihangane cyane turamukomeje
  • Alice umuho2 years ago
    Imana ikwakire mubayo mukobwa muto Kandi family mukomeze kwihangana
  • Niyonzima theogene2 years ago
    Nukuri mbanje kwifuriza iruhuko ridashira uwo muziranenjye. nukuri inzego zishizwe umutekano nizidufashe zikurikirane uwo mugizi wanabi mumukanire urumukwiye
  • TUYISENGE Chantal2 years ago
    Birababaje cyane gusa abeza nivo bagenda.Nge ndumva mukase yakoresheje umukozi akamujygunya mwicyo kigega.niba umwana yaguyemo agatabarwa nuwo bahamagaye kdi bafite abaturanti gut ibyo bintu my kase atabizi kdi akamenya ko agomba guhamagar sewabo ntahamagare Rutiyomba?uwo mugome akurikiranwe.
  • Dushimimana Thierry2 years ago
    Mbanje kwihanganisha umuryango wuyumwana ndetse nabanyarwanda. Kandi ubujyenza cyaha bushakishe ishe uyu muziranenge uzafatwa azahanwe byintangarugero uyu mwana yambabaje cyane cyane pe!
  • Uwase2 years ago
    Uyumugore mukase nugukatirwa gufungwaburundu Nicyogihano cyanyuma u Rwanda ruhanisha Umuntuwakoze icyahanki gusa ayahariho ikindi Konumva ikicyaburundu nicyobaribumuhe
  • Bosco2 years ago
    Nka banyarwanda tubabajwe n'urupfu rwuwo muziranenge namarira gusa imana imwakire mubayo tuzahora tukwibuka
  • Iradukunda Emille2 years ago
    Nukur uwo mwan bakomez bareb ikihish inyum yurwo rupfu rwuw mwana kuko nti bisobanutse kbx njyew sibyumv peee
  • Danny2 years ago
    Akeza KO me za kugira iruhuko ridashira muziranenge Wacu wababaje Benshi gusa komeje umuryango wae mugukomeza mukwemera 🤝🏾mukomeze kwihangana
  • JMV2 years ago
    RIB yegere uwo mukozi ashobora kuba azi byinshi
  • Angel 2 years ago
    Ntawamenya Chantal n'umukozi ndumva bakurikiranywa kuko biteye urujijo cyane
  • Uwineza drocella2 years ago
    Ruhukira mu mahoro imana izaguhorere
  • umuhoza emima2 years ago
    ababyeyi ba akeza dukomeje kubihanganisha muri ibi bihe murimo kuko ntibiboroheye nagato
  • Ciza leonidas🇧🇮🇧🇮2 years ago
    Birababaje urwanda ruhombye umwana warufite ahazaza heza Ndumva ntakundi bavuga Atari RIP😭😭😭





Inyarwanda BACKGROUND