Kigali

Australia: David Nduwimana yasohoye indirimbo 'Yesu ni muzima' anakomoza ku gaseke gapfundikiye ahishiye abakunzi be mu 2022-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2022 16:06
1


David Tresor Nduwimana [David Nduwimana], umuramyi mpuzamahanga w'umurundi utuye mu gihugu cya Australia yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Yesu ni muzima' yasohokanye n'amashusho yayo anakomoza ku gaseke gapfundikiye ahishiye abakunzi be n'ab'umuziki wa Gospel muri rusange muri uyu mwaka wa 2022.



David Nduwimana utuye Australia mu mujyi wa Sydney, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ashyize hanze yitwa 'Yesu ni muzima' ari imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya arimo gukora yitwa 'Yesu ni muzima'. Yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari "ubwibutsa abantu ko ku bw'urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo twahaboneye imigisha". Yongeyeho ati "Kandi ikibutsa abantu ko bwa bushobozi bwazuye Yesu mu bapfuye bukorera muri twe".

Uyu muramyi w’umurundi wigiye ku birenge bya Apotre Appolinaire muri Shemeza Music, ni umusore witegura gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022 nk'uko yabihishuriye inyaRwanda.com. Yavuze kandi ko ashaka kugaruka muri Africa muri uyu mwaka nyuma y'imyaka 8 amaze muri Australia. Yatangaje kandi ko yifuza gutaranira Abarundi, ati "Nshaka gukora ibitaramo mu Burundi. Mfite umuryango witwa WeCare David Foundation usanzwe ukorera i Bujumbura, nzaba nje kureba ibikorwa no kundanirizaho mu gihe nzaba ndi mu Burundi".

Nduwimana yabwiye InyaRwanda.com ko mu mboni ze asanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w'Abarundi n'Abanyarwanda uri gutera imbere muri Afrika, anaboneraho gusaba abaramyi bagenzi be gukorana imbaraga nyinshi kandi bagaharanira ko icyubahiro kiba icya Yesu Kristo. Mu magambo ye y'Ikirundi, yagize ati "Muri Africa, Gospel irabandanya kandi courage no gukomeza cane cane gukora vyose ku bwa Kristo". Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Yesu ni muzima' yasamiwe hejuru n'abakunzi ba Gospel.


David Nduwimana ahugiye mu gukora Album ye nshya izaba yitwa 'Yesu ni muzima'

David Tresor Nduwimana yagize intumbero y'umuryango Afrofest uhuza ibihugu bitandukanye mu by'impano nyafurika, akaba ari mu byamamare byubatse amateka adashobora gusibangana mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel). Ni umwe mu bari bagize Shemeza - itsinda ryatangijwe na Apotre Appolinaire Habonimana. Ni Umuramyi, Umwanditsi, Umuririmbyi, umucuranzi, umutoza w'amajwi, umutoza w'amasibo mato ama band, n'amasibo manini (Mass choir) wamenyekanye cyane mu Burundi no mu Rwanda.

Mu gihugu cy'u Burundi, David yamenyekanye nk'uwakuriye ku birenge bya Apotre Appolinaire, kimwe n'abandi benshi ariko umwihariko akaba yari umwe mu baciye bugufi biga byinshi ndetse batindana nawe. Ni umwe mu baririmbyi b'abarundi batakwibagiranwa mu Rwanda yewe no Burundi kubera akazi bakoreye abakunzi ba Gospel. Ni izina rizwi na benshi mu Bujumbura ndetse no mu cyaro haba mbere y'uko ajya gutura muri Australia na magingo aya.

Muri abo baramyi b'Abarundi badateze kwibagirana kubera umurimo w'Imana bakoze mu bihe bikomeye kandi mu kwitanga kwinshi, harimo abahanzi batuye mu Burundi ndetse n'abatuye hanze ku migabane inyuranye barimo: Apotre Appolinaire Habonimana (Burundi), Willy Uwizeye (USA), Dudu T Niyukuri (Burundi), David Tresor Nduwimana (Australia), Fortrand BIGIRIMANA (Europe) n'abandi. Mu Rwanda na ho David Nduwimana yahakoreye amateka akomeye. 

Kimwe n'abo bahanzi bavuzwe haruguru bafatanyije n'abahanzi nyarwanda, David Tresor Nduwimana yakoze umurimo ukomeye mu myaka yashize aho yahoraga yambuka u Burundi aza mu Rwanda gutanga umusanzu we mu bitaramo hirya ndetse anitabira ubutumire mu matorero menshi ya Gikristo mu Rwanda. Hari n'igihe yabaga aje mu itsinda rya Appolinaire.


David Nduwimana arateganya kugaruka muri Afrika muri uyu mwaka

David Tresor Nduwimana ni umuhanzi wakuze azi gucuranga umuziki wa 'Live Music' kandi akaryoshya gahunda zo kuramya ko guhimbaza (Worship and Praise Moment). Azwiho gukunda no kugirira ishyaka umurimo wo kuririmbira Imana aho yakundaga ndetse n'ubu kwigisha abaririmbyi bakibyiruka uko waba umuyobozi mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana. Imyaka 8 irashize ataboneka kuri stage mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

Afrofest yashinzwe na David Nduwimana ni umuryango uhuza urubyiruko rw'abanyafrika baba muri Australia no mu mahanga mu mico itandukanye. Ni ikibuga bahuriramo bagasangira ubunararibonye mu ku kuririmba, kubyina, bakanahugurana mu mabara n'imyambaro nyafruka. Uyu muryango ni iyerekwa rya David kandi umaze gukorera ama Edition ahantu henshi ndetse ibikorwa bya Afrofest bikitabirwa n'abanya Australia benshi.

Nduwimana David yagiye kuba muri Australia ahagana mu mwaka wa 2013, ariko ataragenda yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n'ubu zigikundwa. Hari n'izo yahuriyemo n'abandi bahanzi barimo; Apotre Appolinaire HABONIMANA, Dudu T. Niyukuri, n'abandi. Yakoranye indirimbo kandi n'amatsinda akomeye mu Burundi harimo n'itsinda yabarizwamo rikomeye rya Shemeza Music.


David Nduwimana hamwe n'abanyamuziki bamufashije mu ndirimbo ye nshya 'Yesu ni muzima'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'YESU NI MUZIMA' YA DAVID NDUWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuel Praise 2 years ago
    Shalom Shalom!David Nduwimana, ndamukunda kandi nkakunda n'ibikorwa Kristo amukoresha,Imana imuhezagire. Aha I Burundi Bujumbura, nicitegererezo kuri twebwe.Namwe ndabashimire kugikorwa ciza mukora co kumenyekanisha ibikorwa akora.murakoze!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND