RFL
Kigali

Iby’ingenzi kuri Isheja Morella uri guca ibintu mu kumurika imideli wamaze kugera i Paris-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/01/2022 11:19
0


Isheja Morella uri mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, yamaze kugera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, aho yitezwe mu bikorwa bitandukanye byo kumurika imideli.



Kuri ubu Isheja Morella ari kubarizwa muri Paris mu Bufaransa nyuma y’urugendo rurerure yakoze. Morella amaze kandi kuba icyamamare mu Burayi no muri Amerika mu bijyanye no kumurika imideli. Ni n'umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2021 anitwara neza mu duce dutandukanye byanatumye aboneka mu bakobwa 10 ba mbere bitwaye neza.

Iyi ikaba ibaye inshuro ya gatatu yerekeza ku mugabane w’uburayi aho byitezwe ko azatanga umusaruro mwiza kurusha indi myaka yose yabanje muri uyu mwaka wa 2022.

Mu busanzwe Isheja Morella abarizwa muri Agencye ya Webestmodels mu Rwanda ni umwe mu bakobwa batangiye ibijyanye no kwerekana imideli cyera mu buto bwe. Nyuma yaje kubigira umwuga, mu 2018 atangira gutozwa byihariye maze muri Nzeri uwo mwaka abengukwa na Agency mpuzamahanga zigera kuri 4 zirimo iyo mu Butaliyani, Ubwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu Ukuboza 2019 yaje kwerekeza bwa mbere ku mugabane w’Uburayi aho yari yabonye akazi kajyanye no kumurika imideli gusa ntiyabasha kwiyerekana kuko icyo gihe yari ataruzuza imyaka 18 yayigize ariyo.

Muri Nzeri 2021 yongeye kwerekeza mu Burayi aho yigaragaje mu bitaramo by’imideli bitandukanye birimo nka Giambattiste Valli n’izindi anabona uburyo bwo gukorana n’ikompanyi zinyuranye zirimo na Gucci.

Uretse mu mahanga Isheja Morella yakoze mu bitaramo by’imideli byinshi bitandukanye mu Rwanda harimo nka Collective Rwanda no mu yitwa Africa Fashion Alive yari yanitabiriwe na Naomie Campbell.

Yabengutswe mu kumurika imideli akiri muto

Akomeje kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga

Ari mu banyamideli bacye bakoranye na Gucci umwaka ushize

Ari mu bakobwa bitwaye neza muri Miss Rwanda 2021

Ni ubwa gatatu yerekeje ku mugabane w'Uburayi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND