Umuhanzi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana usanzwe ari Umuyobozi washinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Emmanuel A. Ganza yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Heshima’ yakoranye n’itsinda ry’abaririmbyi rya Gisubizo Ministries.
Uyu mugabo weguriye ubuzima bwe Yesu
Kristo, amaze igihe kinini ahuza inshingano zo gukorera Imana binyuze mu muziki
uramya no kugaburira ubwoko bwayo ijambo ryayo binyuze mu byanditswe
Bitagatifu.
Emmanuel ufite impamyabumenyi
y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree], yavuye mu Rwanda mu 2009 yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yavuye mu 2016 ahita ajya gutura muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni urugendo avuga ko rutari
rworoshye, ariko kandi rwamusigiye amasomo yubakiyeho ubuzima bwe.
Uyu mugabo ari mu Rwanda aho yaje gukora ibikorwa birimo kuhakorera indirimbo ye ya
mbere nyuma y’imyaka 12 atahabarizwa, kureba uko yatangiza ishami ry’itorero
‘House of Grace’ no gushinga ibitaro byegamiye kuri iri torero n’ibindi.
Muri iki gihe ari mu Rwanda, yahakoreye indirimbo ‘Hashima’ yakoranye na Gisubizo Ministries yamenyekanye
cyane mu ndirimbo zirimo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana uriho’, ‘Ndaguhetse ku
mugongo’, ‘Narababariwe’ n’izindi.
Pasiteri Emmanuel yabwiye INYARWANDA ko
akimara kugaruka mu Rwanda, yatekereje kuhakorera indirimbo
ariko ayikoranye n’abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda.
Avuga ko mbere y’uko aza i Kigali yakurikiranaga
umuziki, ku buryo yari azi neza abahanzi bari gukora kandi bakunzwe bashobora
gukorana. Avuga ko itsinda rya Gisubizo Ministries bakoranye, abakundira uburyo
baramya Imana mu buryo bwihariye.
Ati “Nabonye ari byiza ko nkorana n’itsinda
ryo mu Rwanda mpitamo gukorana na Gisubizo nk’itsinda nkunda, ariko kandi nizeye
neza ko bazamfasha gutambutsa ubutumwa bwiza bw’Imana.”
Emmanuel uri kwigira impamyabumenyi
y’ikirenga [PHD] muri Amerika, avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza
inyuma amaso akareba intambwe Imana yamuteresheje mu buzima bwe.
Ni indirimbo avuga ko yujuje
amashimwe ye ku Mana, yumvikanisha ko Imana yakoze ibikomeye mu buzima bwe. Ati
“Mu kuyandika nibukijwe byinshi na Mwukawera yankoreye mu buryo nabivugamo
mbikubira muri iyi ndirimbo.”
Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo
yakozwe na Producer Fleury Legend, ni mu gihe amajwi yakozwe na Boris.
Uyu mugabo wakiriye agakiza mu 2001,
avuga ko yinjiye mu muziki ashaka kuziba icyuho cy’abaririmbyi ba Korali
Impuhwe yo ku Gisenyi baririmbanaga bakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi,
hakitaba Imana abantu 18.
Emmanuel uzwi mu ndirimbo zirimo
‘Amavi’, avuga ko imyaka 12 ishize ari mu mahanga ‘ari ishuri’. Akavuga ko kuva
mu Rwanda akajya mu mahanga yize byinshi birimo imico y’ibihugu bitandukanye,
kubana n’abantu, ubuzima n’ibindi.
Emmanuel avuga ko mu gihe cy’imyaka 12 yari ishize atagera mu Rwanda ayifitemo igikomere, kuko Se umubyara yitabye Imana abura uko aza kumushyingura bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HESHIMA’ YA PASTOR EMMANUEL NA GISUBIZO MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO