Perezida wahoze ayobora igihugu cya Mali, Ibrahim Boubacar Keita yitabye Imana nyuma y’igihe gito atawe muri yombi n’abasirikare, akemera kurekura ubutegetsi kuko atifuza kubona amaraso ameneka, wari kandi inararibonye n’impirimbanyi ya politike muri Afurika.
Ibrahim Boubakar Keita yabonye
izuba kuwa 29 Mutarama 1945, yitabye Imana kuwa 16 Mutarama 2022 afite imyaka ikabakaba 76. Ni umwe mu banyapolitike bafite izina rikomeye muri Mali na Afurika muri rusange.
Yabaye Perezida wa Mali hagati ya 2013 kugera 2020, mbere y’uko akorerwa Coup d’Etat.
Keita yavukiye mu gace ka Koutiala mu cyahoze ari French Sudan. Yize amashuri ye muri Lycee Janson de Sailly i Paris mu Bufaransa, ayasoreza muri Bamako muri Lycee Askia Mohamed.
Yaje kwiga muri kaminuza zinyuranye, aho icyiciro cya kabiri yakize muri Dakar n’i Paris, akomeza kwiga ibijyanye n’amateka abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu.
Nyuma yabonye imirimo nk’umushakashatsi muri CNRS aho yakoraga
anigisha kubijyanye n’intambara ya gatatu muri kaminuza yasorejemo ya Paris I,
mu mwaka wa 1986 yaje gusubira muri Mali akora nk’umugenzuzi w’Ikigega cy’Iterambere
cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Yagizwe umuyobozi mpuzabikozwa muri Mali w’umuryango utegamiye
kuri Leta w’abafaransa, ufite intero yo gufasha iterambere ry’abana uzwi nka ‘Terre
des Hommes’.
Nyuma yo gushingwa kw’ishyaka ADEMA-PASJ, Keita yahise agirwa umunyambanga waryo ushinzwe imibanire mpuzamahanga w’Inama yagutse yo kuwa 25-26 Gicurasi 1991, aza kugirwa kandi umuyobozi wungirije w’umukandida waryo Alpha Oumar Konare wegukanye amatora aba umukuru w’igihugu cya Mali muri 1992.
Nyuma y’uko Alpha abaye Perezida, yagize Keita umujyanama mu bya dipolomasi wungirije n’umuvugizi wa guverinoma muri Kamena 1993.
Mu ugushyingo, Alpha yagize Keita ambasaderi wa Mali mu bihugu
birimo Côte d’Ivoire, Gabon, Burkina Faso na Niger.
Keita yaje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali, maze
kuwa 04 Gashyantare 1994 agirwa na Perezida Alpha Minisitiri w’Intebe, umwanya
yagumyeho kugeza mu mwaka wa 2000.
Muri kongere y’ishyaka rya ADEMA yo muri nzeri 1994, Keita yatorewe kuba Perezida w’iri shyaka, hagati aho n’ubwo ariko Keita yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1994 kugera muri 2000, kuwa 13 Nzeri 1997 yari yeguye kuri uyu mwanya nyamara haciyeho iminsi itatu yonyine yongera kuwusubizwaho hamwe na guverinoma nshya yari yashyizweho na Perezida Alpha.
Mu Ukwakira 1994, Keita yongeye gutorerwa kuba Perezida w’ishyaka
rya ADEMA, mu Ugushyingo agirwa Visi Perezida w’umuryango mpuzamahanga w’impuzamashyaka
uzwi nka ‘Socialist International’ ufite icyicaro muri London mu Bwongereza.
Kutumvikana mu ishyaka rya ADEMA, byatumye kuwa 14 Gashyantare 2000 Keita yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe n’uwa Perezida waryo.
Mu Ugushyingo 2000, Keita atangira ishyaka rye rya RPM yanabereye umuyobozi kuva ryashingwa, kuwa 30 Kamena 2001 aribera umukandida mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2002, aho yari afite abayoboke benshi baturuka mu idini rya Isilamu.
Mu cyiciro cya mbere cy’amatora yabaye kuwa 28 Mata 2002,
yagisoje ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi angana na 21 ku ijana, akurikiranye n’abarimo
Amadou Toumani Touré na Soumaila Cisse.
Nyamara mu cyiciro cya kabiri yaje gukurwamo we n’abandi
bakandida bari inyuma ye hasigaramo Toure na Cisse, ahita atangaza ko we n’ishyaka
rye bashyigikiye Toure waje no kwegukana icyiciro cya kabiri.
Muri Nyakanga 2002, yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko
Nshingamategeko nyuma kuwa 16 Nzeri 2002 atorerwa kuba Perezida wayo.
Keita yagizwe Perezida w’akanama k’Inteko Ishingamategeko ya
Afurika Yunze Ubumwe kuwa 24 ukwakira 2002, mu nama yabereye Khartoum. Mu mwaka wa
2007 yongeye kwiyamamariza kuyobora Mali, amatora yaje kwitwaramo neza n’ubwo yegukanwe
na Toure.
Yongeye kandi mu mwaka wa 2013 kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu
cya Mali, nyuma y’inkundura itoroshye aza kwegukana umwanya w’Umukuru w’igihugu, arahirira inshingano zo kuyobora Mali muri manda ya mbere kuwa 05 Nzeri 2013.
Yahise kandi akora impinduka mu bijyanye na guverinoma, maze Keïta
ashyiraho abayobozi ashingiye k’ubushobozi binyuranye n’uburyo bwari busanzwe bwa
politike.
Ubutegetsi bwe ariko bwagiye bukomeza kunegwa n’abatavuga rumwe
n’ubutegetsi, bibaza ku ngabo z’abafaransa zari mu gihugu. Byaje kuzamura umutwe
utavuga rumwe nawe wa M5-RPM, mu gihe cy’icyorezo cya Coronavirus muri 2020 we na Cisse baza gutabwa muri yombi n’abasirikare.
Bidateye kabiri ivamo Coup d’Etat yatumye atangaza ko yeguye, ubwegure
bwemejwe n’Inteko Ishingamategeko ivuga ko Keita yahamije ko adashaka kumeneka
kw’amaraso. Yaje kurekurwa kuwa 27 kanama.
Keita yari yashyingiranwe na Keita Aminata
Maiga bari bafitanye abana 4, harimo uwitwa Karim uri mu bagize Inteko Ishingamategeko wanashakanye n’umukobwa wa Perezida w’iyi Nteko, Issaka Sidibe.
Barak Obama na Ibrahim Boubacar Keita n'abafasha babo
Mu buyobozi bwa Boubacar yagiye ahura n'ibikomerezwa bitandukanye ku isi harimo na Papa Francis
Boubacar na Emmanuel Macron, Perezida w'Ubufaransa
Boubacar na Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO