Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yemeje ko ari mu rukundo n’umugabo ushobora kuba ari umunyamabanga.
Gahongayire ni we wari umutumirwa mu
makuru ya Radio Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama
2022.
Muri aya makuru yagarutse ku rugendo
rw’umuziki we, ibyagiye binyeganyeza umutima we, imbaraga zo kunesha imijugujugu yagiye aterwa… n’ukuntu aryowe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we ushobora
kuba atari uwo mu Rwanda.
Uyu muhanzikazi watangiye umuziki
afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo
rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere
by’urukundo rw’ahahise.
Gahongayire avuga ko ntawe
yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “[…]
Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri
‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza gutandukana cyangwa ku-divorcer ni
ibintu bitari byiza n’ubwo mbyambayeho ariko ntawe nabyifuriza mfite imbaraga
zibihagarika navuga ngo bihagarikire kuri njyewe,”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 35 y’amavuko
avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barushinze, yafashe igihe cyo
kubanza gutuza, amenya neza amakosa ye kuko ariyo ‘Mpa agaciro kugira ngo mbanze
nyakosore hanyuma mbone kujya mu y’indi nzira’.’
Akomeza avuga ko muri iki gihe ari mu
nzira nziza y’urukundo n’umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi. Ati “…Ndi
mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo sinayima Imana yampaye
umutima mugari kandi nabwo bigomba kugarukira aho.”
“Ndi muri ‘relationship’ [Urukundo]
inejeje kandi numva y’uko hamwe n’Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira
hanze nticyari cyagera ariko numva y’uko hari ahantu mpagaze.”
Umunyamakuru Uwimana Ferdinard
yabajije Aline Gahongayire icyo yabwira umukunzi we muri ako kanya, maze agira
ati “ ‘Of Course i Love him’ [Yego rwose ndamukunda] ‘because’ [Kubera ko] n’ibyo
yumva kandi ‘God bless him’ [Imana imuhe umugisha].”
Uwimana yabajije Gahongayire niba
umukunzi we atumva Ikinyarwanda bitewe n’uko yari akoresheje ururimi rw’Icyongereza
amubwira ko amukunda, maze Gahongayire asubiza ati “Aracyumva [Ikinyarwanda]
turi kuri Radio Rwanda [Akubita agatwenge].”
Gahongayire avuga ko yanyuze mu
buzima bwo kuvugwa, gupfusha, guca mu itangazamakuru mu bibi gusa n’ibindi
byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki yakumva
n’aho uvugira akumva arashaka guhunza amatwi.
We avuga ko ashima Imana kuko
yabashije gusobanura ibihe bye. Akavuga ko ibihe byose yanyuzemo yakuyemo isomo
rimwe ryo kumenya kudaterana amabuye n’abayamuteraga.
Ati “…Kuko iyo nza kwisobanura mbarisobetse. Ariko, uyu munsi narindiye Imana ndababara ariko uyu munsi sinyibarara ndanezerewe kandi Imana yasobanuye ibihe, ndasobanutse.” Aline Gahongayire yatangaje ko aryohewe n’urukundo arimo n’umukunzi we ushobora kuba ari umunyamahanga Gahongayire yavuze ko yanyuze mu bihe byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki Gahongayire avuga ko ibyo yanyuzemo byamuhaye isomo ry’uko ‘Si byiza ko iyo umuntu bamutera amabuye yisobanura’
Aline avuga ko ibihe bisobanura buri
kintu cyose, isengesho riba nyambere muri buri kimwe
TANGA IGITECYEREZO