Hope Azeda utegura iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ari mu bantu ku Isi 10 bahawe ibihembo byiswe ‘Segal Center Awards 2021’ bakomeje guteza imbere ubuhanzi bukomeza gufasha abantu kutigunga no muri iki gihe cya Covid-19.
Ikigo Civic Engagement in the Arts
gitegura ibi bihembo kivuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka cyagiranye ibiganiro
birambuye n’abahanzi barenga 300 ndetse n’abayobozi b’ibigo byo
mu bihugu birenga 50 ku Isi ari nabo bavuyemo aba 10 bahize abandi.
Byari bigamije kugaragaza no kuganira
na buri umwe n’uko yafashwa kwagura ibikorwa by’ubuhanzi yarimo akora,
by’umwihariko imikino y’imbonankubone yo mu Inganda Ndangamuco barimo bakora
mu gufasha abantu kongera gususuruka.
Ibi bihembo bitegurirwa mu Mujyi wa
New York ari na ho Akanama Nkemurampaka karebye mu bahanzi barenga 300 ku Isi
bahitamo 10 bahize abandi mu gukomereza gukoresha ubuhanzi no muri iki gihe cya
Covid-19.
Abategura ibi bihembo bavuga ko
barimo n’abayobozi b’ibigo bakoze kuva mu 2020 kugera mu mwaka w’2021.
Hope Azeda ari ku rutonde rumwe na Emmanuel
Demarcy-Mota [France], Abanyeshuri bo muri Kaminuza SZFE bo muri Hungary,
Abhishek Majumdar, Tanvi Shah na Sajal Mondal bo mu Buhinde.
Chris Myers wo muri Amerika, Thomas
Oberende wo mu Budage, Milo Rau/NTGent/IIPM bo mu Bubiligi, Papermoon Puppet
Theatre bo muri Indonesia, Pamela Villoresi bo mu Butaliyani, Kirill Serebrennikov
wo mu Burusiya na HowlRound Theatre Commons wo muri Amerika.
Bavuze ko Hope bamuhaye iki gihembo 'kubera muri Covid-19 yakoresheje ubuhanzi mu mu
bikorwa iserukiramuco ryari ryubakiye ku nsanganyamatsiko ya ‘Humeka’ n'izindi, aha
umwanya abahanzi banyuranye n’abandi.
Hope Azeda yabwiye INYARWANDA ko
yishimiye iki gihembo yahawe ku bwo gukomeza kwifashisha ubuhanzi no muri ibi
bihe Isi yugarijwe.
Mu 2021, iri serukiramuco ryabaye
hifashishijwe ikoranabuhanga aho abahanzi bifashishijwe bakinnye imirimo irimo
nka ‘Airbone’ yakinnyemo Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss
Rwanda 2020.
Uyu mukino uvuga ku cyizere cyo
kunyura mu ngorane z’ubuzima bwa buri munsi aho iyo uhuye n’ikibazo runaka
wishakamo izindi mbaraga zo kukirenga no gukomeza ubuzima kandi wemye.
Ni umukino wahimbwe hagendewe cyane
cyane kuri zimwe mu nkuru zirimo ibibabaje biba ku bantu mu mibereho yabo.
Urugero nk’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo n’ibihe bigoye abaturage bo muri Palestine baciyemo.
Undi mukino wakinywe witwa ‘Shared
stories’ uvuga ku nkuru zitandukanye ku Rwanda, U Budage na Bosnia. Ushushanya
ukuntu abantu bagira inkuru zitandukanye kandi zisa, ari nabyo bigira abantu
abo bari bo.
Uyu mukino ugaragaza ko buri wese
afite uburyo inkuru ye ayikubariye niyo mwaba mudahuje umuco cyangwa ururimi
wisanga bisa n’aho ari iyawe ari kuvuga kandi mutanaziranye.
Mu 2021, iri serukiramuco ryagarutse
ku nsanganyamatsiko zirimo ubuzima bwo mu mutwe, kongera kuvuka bundi bushya,
ubuzima bwo kubaho udafite aho wita mu rugo cyangwa waba unahafite ntuhagirire
amahoro yo mu mutima n’ibindi.
Iserukiramuco rya Ubumuntu Hope ategura rigamije
guhuza abantu batandukanye bavuye ahantu hatandukanye, babayeho mu mibereho
itandukanye bagahura bakaganira mu rurimi rumwe rwitwa 'Ubuhanzi'.
Iri serukiramuco ryatangiye mu 2015
riba ngaruka mwaka rikurikira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
ribera hanze kuri 'amphitheate'r ku rwibutso rwa Kigali.
Iserukiramuco riba rigizwe na byinshi
harimo imbyino, ibiganiro no gusura urwibutso. Kwinjira aho
ryaberaga nta kiguzi kuri muntu uwari we wese, amikoro n’ubushobozi babikura mu
bufasha n'inkunga babona.
Muri iki gihe cya Covid-19 ubuhanzi
ku Isi yose bwiyerekanye nk’uburyo bwo guhererekanya amakuru, gutanga
ibitekerezo, kuvuga ibibazo, no gusangira imyumvire ku mirongo migari y'ubuzima
n'ubumuntu.
Ubuhanzi ni nk'umuyoboro wo guhererekanya amakuru, gutanga ibitekerezo, guhanga udushya no kurema umwihariko n’umuyoboro ukomeye mu guhindura imibereho. Hope Azeda watangiye itorero Mashirika n’iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ yashyizwe mu bantu 10 ku Isi bahawe “Segal Center Awards”
TANGA IGITECYEREZO