Kigali

Bruce Melodie yasohoye indirimbo 'Izina' igaragaramo inkumi y'uburanga yanegukanye Zikomo Award 2021-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/01/2022 18:44
0


Inkumi y’uburanga butangaje igaragara mu ndirimbo nshya ya Bruce Melodie yitwa ‘Izina’, isanzwe ari umwe mu bantu ba hafi ba Wasafi, hari n’abagiye bamuvugaho urukundo na Diamond Platnumz ikaba ari na yo yegukanye Zikomo Awards mu cyiciro cy’abahanzikazi.



Indirimbo nshya 'Izina' ya Bruce Melodie yagize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, igaragaramo inkumi y’uburanga yitwa Malkia Karen inumvikana mu yo uyu muhanzi aba aririmba agira ati: ”Malkia mutima wanjye”.

Malkia asanzwe ari icyamamare muri Tanzania mu bitangazamakuru dore ko ari n’umuntu w’imbere muri Wasafi unisiga amarangi.

Mu bihembo bitangirwa muri Zambia, byitwa Lusaka bya Zikomo Awards 2021, uyu mukobwa ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Africa yose ahigitse abo bari bahatanye muri icyo cyiciro.

Ibi bihembo bya Zikomo Awards mu mwaka wa 2022 bikaba bigeze kure bitegurwa aho mu bihe bya vuba ruzaba rwambikanye mu bahanzi na ba rwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka ushize n'ubu.

KANDA HANO UREBE 'IZINA' INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODIE


Yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza muri Africa mu bihembo bya Zikomo Awards 2021

Ni umwe mu bakobwa bakorana bya hafi na kompanyi ya Wasafi

Ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Tanzania no muri Africa

Uburanga bwe ni ntagereranwa

Indirimbo ya Bruce Melodie 'Izina' igiye hanze mu gihe hategerejwe iyo yakoranye na Harmonize

Hanscana usanzwe akorera amashusho Diamond Platnumz yashyize umusada mu ikorwa ry'amashusho yatunganijwe na Meddy Saleh 











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND